Byinshi utamenye ku mpamvu ituma Eminem ahora yakunje isura

Byinshi utamenye ku mpamvu ituma Eminem ahora yakunje isura

 May 11, 2024 - 18:02

Niba ukurikiranira hafi ibikorwa by'umuraperi Eminem, ni gake cyane uzamubona mu ruhame ari guseka kuko umwanya munini mu buzima bwe awumara yarakaye, ugasanga abantu batangira kumukekera ibintu bitandukanye byaba bibyihishe inyuma nk'ubugome, kuba mu muryango wa illuminati n'ibindi.

Ni inshuro nyinshi uyu muraperi akunze kugaragara mu bitaramo, mu mafoto, mu mashusho n'ahandi hatandukanye ashobora guhurira n'imbaga y'abantu yakunje isura. Abitegereje neza Eminem inshuro nyinshi, baje gusanga nta na rimwe yigeze agaragara mu ruhame aseka cyangwa se agaragaza ikindi kimenyetso cy'uko yaba yishimye.

Nubwo ibi bitabuza abantu kumukunda, ariko uku guhora yakunje isura cyane bakunze kubyibazaho, ndetse bamwe bagatangira gukeka ko uyu muraperi yaba ari umugome bigatuma abantu  bamwe bamutinya cyane, cyangwa se akaba ari ingaruka z'ibiyobyabwenge bituma ahora ameze uko.

Si ibyo gusa bituma abantu bakeka ko kuba ahora yakunje isura byaba ari ikimenyetso cy'uko yaba abarizwa mu muryango wa Illuminati, akaba yarategetswe kujya ahora yarakaye mu ruhame nk'ikimenyetso cyabo nk'uko bivugwa ko buri munyamuryango wayo aba afite ikimenyetso runaka.

Gusa ibi byose biri kure y'ukuri kuko uyu muraperi avuga ko kuba ahora yarakaye ntaho bihuriye  n'ibyo byose yaba gufata ibiyobyabwenge, kuba muri illuminati cyangwa se ubundi bugome, ahubwo ko byose batewe n'uko yakuze iwabo ari byo bamutoza bituma abikuriramo kugeza n'ubu, ariko nta bundi bugome bubyihishe inyuma.

Eminem avuga ko yakuze iwabo bamubwira ko kugira ngo ube umuntu w'umugabo uhamye, ugomba kwirinda ibintu byo gusamara cyangwa se gusekera uwo ubonye wese, kuko ibi bigufasha kubahwa kandi ukagira igitinyiro mu bantu ku buryo nta wapfa kukumenyera uko yiboneye.


Ibi nubwo bituma abantu bamubona mu isura y'ubugome kandi ubusanzwe ari umuntu mwiza, ariko kandi avuga ko bimufasha kuko bimufasha kuko bituma abantu bamwubaha.

Eminem ahora avuga ko kuba ahora arakaye nta bugome bubyihishe inyuma