Ibitaravuzwe mu ikorwa ry’indirimbo ‘One more time’ ya Kenny Sol na Harmonize

Ibitaravuzwe mu ikorwa ry’indirimbo ‘One more time’ ya Kenny Sol na Harmonize

 May 11, 2024 - 22:28

Benshi bakumvise indirimbo ‘One more time’ ya Kenny Sol na Harmonize gusa ntibamenye ko byari biteganyijwe ko ari Kenny Sol uzayiririmba wenyine, ariko aza kuyumvisha Harmonize arayikunda, abanza no kumusaba ko yayimuha akamwishyura ariko amubera ibamba.

Iyi ni ndirimbo yagombaga kujya hanze yumvikanamo Kenny Sol gusa dore ko yahuye n’umuhanzi Harmonize indirimbo yaramaze kuyitunganya ihari hasigaye kuyitunganya neza gusa ubundi akaba yafata umwanzuro wo kuyishyira hanze,  gusa biza kuba ngombwa ko Harmonize amwemerera kuyijyamo.

Kenny Sol yasabye Harmonize ko yaririmba mu ndirimbo ye

Ubwo umuhanzi Harmonize yazaga mu Rwanda umwaka washize wa 2023, Kenny Sol yaje kugenda amusanga ahantu kuri Hotel yari acumbitsemo baganira ku mishinga igiye itandukanye dore ko bari basanzwe baziranye, nyuma aza kumwumvisha iyo ndirimbo, Harmonize yumva ari nziza arayishima.

Harmonize yashatse kuyigura biranga

Ubwo Kenny Sol yari amaze kumwumvisha iyo ndirimbo Harmonize akayikunda, yahise amusaba ko yayimuha akayishyura ariko amumera ibamba ahubwo amusaba ko yamufasha akayiririmbamo nk’umuhanzi mukuru muri Africa bikaba byayifasha kugera kure, kuko ari umuhanzi ufite abakunzi batandukanye muri Africa no ku isi.

Harmonize yashatse kugura indirimbo ya Kenny Sol amubera ibamba

Harmonize yaje kubimwemerera ariko amubwira ko kugira ngo ayiririmbemo, agomba kumuha igitero cya mbere akaba ari we ukuririmba, Kenny Sol na we ntiyigeze azuyaza yahise abyumva vuba arabyemera. Nyuma baje gupanga guhura, indirimbo barayikora irarangira bayishyira hanze, ndetse iza no gukundwa cyane, ndetse kuri ubu iyi ndirimbo ikaba imaze gucuruza cyane ku rubuga rwa Spotify.