Jules sentore yababajwe n’amashusho ye na wa mukobwa wafungishije Davis D na Kevin Kade-Video
Jules sentore yababajwe n’amashusho ye na wa mukobwa wafungishije Davis D na Kevin Kade-Video
Jules sentore yababajwe n’amashusho ye na wa mukobwa wafungishije Davis D na Kevin Kade-Video

Jules sentore yababajwe n’amashusho ye na wa mukobwa wafungishije Davis D na Kevin Kade-Video

 Aug 5, 2021 - 04:38

Jules Sentore yasabye umunyamakuru Nyarwaya Yago gusiba byihuse amashusho yashyize hanze. Bigaragara ko Jules yari kumwe na Kayesu Shalon bizihiwe bari kuririmba mu modoka.

Hari amashusho yagiye hanze agaragaza Jules Sentore ari kumwe  na Kayesu Shalon utuye mu mujyi wa Kigali , wiga mu mwaka wa Kane w’ amashuri yisumbuye ufite imyaka 18 y’ amavuko. Uyu ni wa mukobwa wari inyuma yo gufungwa kwa Davis D, Kevin Kaden a gafotozi Thierry.

Kayesu Shalon afite imyaka 18 ariko yiga mu wa kane w'amashuri yisumbuye. Ashaka kuba icyamamare ariko ntazi inzira bizacamo

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka inkuru yigaruriye itangazamakuru ry’imyidagaduro ni ugutabwa muri yombi kw’abo bahanzi n’uwo ukora umwuga wo gufotora aho bari bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana muto n’ubufatanyacyaha gusa baje kugirwa abere ndetse n’uwo mukobwa yumvikana mu biganiro abasaba imbabazi kuko byakozwe na nyirarume we.

Yago yapositinze amashusho arimo Jules Sentore yandika ati:’’ Mphaa, cyakoze Abagabo baremwe nta nyama y'ubwoba bafite Sentore arimo @julesentore”. Mu nsi yahoo mu batanze ibitekerezo nyirubwite wavugwaga yahise agira igishyita yandika ati:’’ Yago ibi bintu ntabwo ari sawa ushatse wabisiba kbsa @yagoforreal”.

 

Abahanzi barimo Mico The Best yahise yandika ko bishoboka cyane kongera kubura indi mpano abisanisha n’indirimbo ya Davis D yise’’Itara’’ yaririmbagamo ko iyo ahera mu nzu y’imbohe yari kuba impano ye izimye. Mico The Best ati:’’Ndasenga cyane ntitubure undi mugabo’’.

Umusobanuzi wa filimi wamamaye nka Junior Giti yahise agira ati:’’Itoroshi by Jules Sentore iri bugufi”.

View this post on Instagram

A post shared by Yagoforreal (@yagoforreal)