Audiomack: Juno Kizigenza akomeje kuyobora n’ubwo Bruce Melodie atamuha agahenge

Audiomack: Juno Kizigenza akomeje kuyobora n’ubwo Bruce Melodie atamuha agahenge

 Dec 8, 2022 - 05:46

Umuhanzi Juno Kizigenza ayoboye abarimo Bruce Melodie wamuzamuye.

Abahanzi babiri Juno Kizigenza na Bruce Melodie kuva basohora indirimbo nshya bakomeje kuyobora urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe mu Rwanda bahigitse abanya Nigeria bari bamaze igihe kinini baruyoboye.

Umuhanzi Juno Kizigenza abifashijwemo n’indirimbo ye nshya yise “Jaja” yakoranye na Kivumbi King, ayoboye uru rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe cyane mu Rwanda, aho akurikiwe na “Funga Macho” ya Bruce Melodie.

Aba bahanzi bakurikiranye gutya kuri uru rubuga rucuruza imiziki kuva bashyira hanze indirimbo zabo nshya bahigitse “Cough” ya Kizz Daniel na “Rush” ya Ayrr Starr bari bihariye iyi myanya.

Juno Kizigenza na Kivumbi King binyuze mu ndirimbo "Jaja' nibo bayoboye urutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe.

Bruce Melodie abifashijwemo n'indirimbo "Funga macho' ari ku mwanya wa kabiri kuri Audiomack.

Usibye Juno Kizigenza na Bruce Melodie bafite imyanya y’imbere, abandi bahanzi bari hafi ni “Tsaper ya Okkama iri ku mwanya wa Gatanu na “Basi Sori” ya Passy Kizito na Chriss Eazy iri ku mwanya wa Gatandatu.

Okkama niwe uri ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe cyane mu Rwanda binyuze mu ndirimbo ye "Tsaper" irimo kuvugisha benshi.

Passy Kizito na Chris Eazy bakoranye "Basi Sori" bari ku mwanya wa Gatandatu.

Uru rutonde ruyobowe n’aba nyarwanda nyuma y’igihe kinini rwarafashwe n’abanya Nigeria, Kizz Daniel na Ayra Starr basimburanaga.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)