Imyambarire ya Katy Perry n'ubu ntirava mu mitwe y'abarebye "American Idol"

Imyambarire ya Katy Perry n'ubu ntirava mu mitwe y'abarebye "American Idol"

 May 24, 2023 - 10:08

Amakanzu umuhanzikazi Katy Perry yambaye mu birori bya American Idol, yavugishije benshi.

Ibikorwa bya Katy Perry birazwi cyane, haba ku rubyiniro no khanze yarwo, mu mwuga we wa muzika.

Uyu muririmbyikazi w'imyaka 38 yatunguye abafana be bose ubugira kabiri, kubera ko mu ijoro ryo ku cyumweru cyashize,  imyambaro ibiri  idasnzwe kuri uyu muririmbyi wo muri Amerika.

Katy Perry yambaye mu buryo bwakuruye amaso ya benshi

Iya mbere, yari icyiciro cya nyuma  “American Idol”,  yasozaga ikiciro cyayo cya 21, yagaragayemo yambaye ikanzu ya oranje nziza cyane, yatumaga abafana batamukuraho ijisho.

Katy Perry umaze igihe ari umukemurampaka w’aya marushanwa, ariko uburyo  yahisemo kwambara bwavugishije benshi mu barebye iki gitaramo cyo ku Cyumweru.

Ikanzu nziza ya oranje igaragaza ibiceri bimwe by'umubiri we n'ubu benshi iracyabari mu bwonko

Nyuma, mu birori bya nyuma y’iki gitaramo no guha icyubahiro ikindi gice cya  “American Idol”, Katy Perry yahisemo indi kanzu na yo yavugishije benshi.

Uyu muhanzikazi yigaruye bimwe  mu bitekerezo bya benshi, ubwo yambaraga ikanzu ndende yirabura, ariko ibonerana ku buryo umwenda we w’ibere ubasha kugaragara.

Iyi kanzu yatwaye Katy Perry ama-pound 3,180, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 3 n’ibihumbi 180 by’amanyarwanda, ariko yasize benshi baririmba izina rye kubera ukuntu yagaragaye asa neza muri iryo joro ryo ku Cyumweru.

Mu birori bya nyuma Katy Perry yaje kwambara indi kanzu y'umukara na yo yakuruye benshi

Uyu muhanzikazi yatangiye kumenyekana muri 2008, kubera indirimbo ze nka  “I kissed a girl” na “Hot N cold”, zombi ziri ku muzingo we yise “One of the Boys”.

Ku bijyanye na “American Idol” uyu muhanzikazi yatangiye gukora muri 2001 bivuze ko abimazemo imyaka irenga 20.