Nabibonye mvuye  gusenga! Bwiza yanyomoje abamuharabika bamushakaho indonke

Nabibonye mvuye gusenga! Bwiza yanyomoje abamuharabika bamushakaho indonke

 Sep 15, 2022 - 06:25

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri mu bagezweho yanyomoje abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushakaho indonke bamukangisha ko bafite amashusho ye ateye isoni.

Niba urimo gukoresha imbuga nkoranyambaga, inkuru iri gucaracara ni i intambara  y’umuntu wiyita Kasuku ku mbuga nkoranyambaga urimo kubwira abamukurikirana ko afite amashusho ya Bwiza arimo gukora ibiteye isoni n’ubwo Bwiza avuga ko atazi imva n’imvano y’ibi.

Umuhanzikazi Bwiza akibona ibi yavuze ko atazi impamvu icyakora avuga ko niba ashaka indonke, ntayo yabona kuko atabyitayeho.

Ati “Niba ari n’amafaranga ushaka ntayo naguha . Rero kora ibyo wumva bigushimishije.

Mu kiganiro kihariye Bwiza yagiranye na The Choice Live yavuze ko ntaho ahuriye n’ibivugwa ndetse ko n’umuntu ubivuga ntaho amuzi.

Bwiza ati “Uko bigaragara nange niko nabibonye. Ejo narimvuye gusenga abantu barabinyereka ndabibona, mbanza kutabisobanukirwa ariko nyuma nza kubisobanukirwa. Rero sinzi ibyo avuga aho yaba yabivanye”.

Bwiza yabwiye The Choice Live ko nibiba ngombwa aza kwiyambaza amategeko

Ati “Sinzi niba hari icyo ashaka haba amafaranga cyangwa se ibindi ariko icyabimuteye cyose ayo mashusho ntayahari ahubwo n’akomeza kwangiza Izina ryange namujyana mu mategeko nkarenganurwa”.

Bwiza yahakanye amakuru avuga ko yagerageje gusaba ko aya mashusho asibwa nk’uko byari byavuzwe, ati "Ndaba ntazi n'uwo ubivuga none ngo namusabye kubisiba?".

Umuhanzikazi Bwiza ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music ni umwe mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda. Akunzwe cyane mu ndirimbo “Ready” imaze kurebwa n’abasaga miliyoni kuri YouTube, “Rumours” iri mu zigezweho cyane muri iyi minsi n’izindi.

Uyu muhanzikazi yatangiye urugendo rwa muzika nyuma yo kwegukana irushanwa rya Next Diva muri 2021 ryari ryateguwe na Kikac. Uyu muhanzikazi yahise asinyishwa nk’umuhanzi mushya ahita akorerwa indirimbo yise "Available" ari nayo yatangiriyeho.

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza.

Reba Ready ya Bwiza iri mu zikunzwe cyane.

Reba indirimbo "Rumours" Bwiza aherutse gushyira hanze.