Impanga ya Kim Kardashian yitabye Imana

Impanga ya Kim Kardashian yitabye Imana

 Apr 26, 2023 - 20:10

Christina Ashten Gourkani wasaga na Kim Kardashian nk'intobo, yitabye Imana.

Umukobwa uzwiho kuba asa na Kim Kardashian nk’intobo, Christina Ashten Gourkani, yitabye Imana nyuma yo gufatwa n’umutima nyuma yo kubagwa bikomeye ashaka guhindura umubiri we(plastic surgery). Uyu mukobwa wari uzwi nka Ashten G kuri Instagram, yitabye Imana ku ya 20 Mata mu gihe yari akirimo gukira aho yabazwe.

Christina Ashten Gourkani yasaga na Kim Kardashian nk'intobo [Getty Images]

Uyu mukobwa w’imyaka 34, wari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yari afite abayoboke benshi kuri Instagram, bagera ku 618,000, abikesha kuba yasaga neza neza na rurangiranwa Kim Kardashian, kugeza aho banamutazira ko ari impanga ye.

Umuryango wa Gourkani, watangaje amakuru y’urupfu rwe ukoresheje Instagram. Banditse bati: “Ni akababaro gakomeye n’umutima umenetse, kubasangiza amakuru y'urupfu rubabaje kandi rutunguranye rw’umukobwa mwiza dukunda akaba na mushiki wacu, Christina Ashten Gourkani.”

Kuva uyu muryango watangiza page ya GoFundMe kugira ngo ukusanye amafaranga yo gushyingura, kugeza ubu, bamaze gukusanya amadorari 3790, avuye mu mpano 38, akaba agera ku bihumbi 36 by’amadolari ari yo abura, kugira ngo bagera ku bihumbi 40 bakeneye.

Christina Ashten Gourkani watazirwaga impanga ya Kim Kardashian, yitabye Imana ku myaka 34 y'amavuko [Getty Images]

Uyu muryango kandi, wasobanuye ko urwo rupfu rurimo gukorwaho iperereza harebwa niba hadashobora kuba habayeho ubwicanyi. Bagize bati: “Urupfu rwe rutunguranye kandi rubabaje, kuri ubu rurimo gukorwaho iperereza harebwa niba  nta bwicanyi bwabaye bufitanye isano n’ubuvuzi bavuga ko bwamuguye nabi. Ku bw’uzima bwite bwa Christina Ashten, umuryango wacu n’iperereza muri rusange, nta yandi makuru dushobora gutanga muri iki gihe.