Ed Sheeran yashimagije Jay-Z

Ed Sheeran yashimagije Jay-Z

 Mar 31, 2023 - 03:15

Umuhanzi Ed Sheeran ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza yashimye byimazeyo umuraperi Jay-Z, ko ari umuhanga mu kumva neza indirimbo.

Umuhanzi Ed Sheeran yatangaje ko ubwo yakoraga indirimbo “Shape of You” mu mwaka wa 2017 yasabye Jay-Z ko yayiririmbamo ariko akaza kumugira inama yo kutayiririmbamo.

Ed Sheeran akaba yaratangaje ko ubwo yamwohererezaga iyi ndirimbo ngo ashyiremo igitero cye cya rap, yamubwiye ko iyo ndirimbo yaba imeze neza nta rap irimo.

Ku bw'ibyo, Ed Sheeran yagize ati " Jay-Z azi kumva neza uburyo indirimbo yafashwe (recording), kandi afite amatwi yumva neza umuziki. Ku bw'ibyo ndamwubaha cyane."

Tugarutse gato ku ndirimbo Shape of You, Ed Sheeran akaba yarayirekeye uko yari imeze, nk'uko Jay-Z yari yabimugiriyemo inama, ndetse iza no gukundwa cyane.

Iyi ndirimbo ikaba yaraje kwegukana ibihembo byinshi, ndetse ikaba yaraje kumara ibyumwe 12 kuri Billboard Hot 100.

Magingo aya, uyu muhanzi akaba ahugiye mu gutegura Alubumu ye nshya yise "Subtract," izasohoka muri Gicurasi uyu mwaka.

Muri rusange hakaba hitezwe ko hazabaho remix y'indirimbo "Shape of you" noneho Jay- ayirimo.