Iyi nyubako irimo kubakwa na sosiyete ya Blue sky ikaba ihuriweho na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael na Bruce Melodie bombi basanzwe bafatanya mu muziki.
Mu kiganiro Coach Gael yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, yatangaje ko bagiye kubaka aho abantu bazajya bidagadurira, Gym, aho gukorera ibitaramo, min foot yo gukiniramo imikino y'umupira w'amaguru, basketball, aho gukorera ibiganiro n'amatelevision si ibyo gusa kuko hazaba hari aho kwicira inyota ndetse n'inzara.
Coach Gael yagize ati “Izaba ari inyubako nakwita ko ari Arena ntoya, ikubiyemo ibikorwa byinshi byiganjemo iby’imyidagaduro n’imikino. Turifuza gushyira itafari ryacu mu guteza imbere imikino n’imyidagaduro ndetse no gufasha urubyiruko kubona aho rwidagadurira mu buryo bugezweho.”
Coach Gael ndetse yatanze amakuru y'igihe iyi Arena ntoya izaba yuzuriye abantu bagatangira kuyikoresha bidagadura.
Coach Gael yagize ati “Inyigo yose yararangiye ubu twatangiye kubaka kandi nizeye ko mu minsi ya vuba bizaba byarangiye, uyu mwaka uzasiga iyi nyubako yarabonetse rwose.”

Aho abantu bagana iyi nyubako bazajya biyakirira.

Ahazajya habera imikino ya Basketball hejuru ya CHIC.


