Ntibisanzwe! Davido agiye kurekura indi alubumu

Ntibisanzwe! Davido agiye kurekura indi alubumu

 Apr 21, 2023 - 06:01

Ikirangirire muri muzika Davido yatangaje ko agiye gusohora indi alubumu nyuma y'iminsi mike asohote iyo yise Timeliness.

David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido muri muzika, yatangaje ko ubwo yasohoraga alubumu ye Timeless yariho indirimbo 17, yari afite indirimbo 62 yatoranyijemo izo.

Ku bw'ibyo, ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru CNN, akaba yatangaje ko yitegura gusohora indi alubumu kuko indirimbo zikoze kandi zimeze neza.

Yagize ati " Nakoze indirimbo 62 mpitamo izo nsohora kuri alubumu Timeless. Byarangoye cyane guhitamo izo ndirimbo, kuko nabanje guhitamo 20, nyuma mpitamo 18, izo nazo birangira nkuyeho imwe nsigarana 17 zasohotse."

Akaba yakomeje atangaza ko byari urugendo rukomeye gukora izo ndirimbo, by'umwihariko no guhitamo izijya kuri alubumu Timeless, ariko avuga ko indi alubumu kuyikora bizoroha kuko indirimbo zihari.

Nubwo yavuze ko ari kwitegura gusohora indi alubumu, ariko ntiyigeze ateganya igihe iyo yindi yasohokera, gusa atangaza ko ari vuba.

Tugarutse gato kuri alubumu Timeless, ikaba ari iya Kane, uyu muhanzi yasohoye ku wa 31 Werurwe 2023, ndetse akaba azayikorera igitaramo ku wa 23 Mata uyu mwaka i Lagos muri Nigeria.

https://thechoicelive.com/itike-ya-make-ni-ibihumbi-47-frws-davido-agiye-kumurika-umuzingo-wa-kane

Nta kabuza uyu muhanzi akomeje gukora amateka kandi akomeje inzira yo kunezeza abakunzi be n'uruganda rwa muzika muri rusange.