Umuhanzi Arrow Bwoy yongeye gushimangira ubuhangange bwe mu muziki wa Kenya

Umuhanzi Arrow Bwoy yongeye gushimangira ubuhangange bwe mu muziki wa Kenya

 Feb 9, 2023 - 16:57

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya akaba n'umwanditsi w'indirimbo Arrow Bwoy, yishimira ko agejeje abantu miliyoni 10 bumva indirimbo ze kuri Boomplay

Ali Yussuf, uzwi ku izina rya Arrow Bwoy, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka 'Digi Digi'  akaba yarakomeje gushimangira umwanya we ku isonga ry’umuziki wa Kenya,byanatumye agera kuri miliyoni 10 z'abumva, bakanakura indirimbo ze kuri Boomplay.

Muri Werurwe 2022, yasohoye alubumu ya kabiri yise 'Focus' ikaba igaragaramo Abahanzi 14 baturutse muri Afrika y'Iburasirazuba bakoranye nawe indirimbo.

Indirimbo zizwi cyane muri iyi alubumu harimo 'Fashionista' imaze kurebwa n'abantu barenga 300.000 kuri YouTube .

Iyi alubumu yari imwe mu mishinga ikomeye ya muzika yasohotse muri Afurika y'Iburasirazuba, hamwe na Alubumu First of All ya Diamond muri Werurwe 2022.

Kuri tariki ya 8 Gashyantare 2023, nibwo Arrow yatangaje ko ari kwishimira miliyoni 10 z'abantu bumva indirimbo ze kuri Boomplay.

Ntagushidikanya ko ibihangano bya Arrow Bwoy bikiri ku rwego rwo hejuru nyuma y'imyaka myinshi amaze muri muzika. 

Ubuhanga bwe bwo kwandika indirimbo n'ubuhanga bw'ijwi rye byerekana iterambere rye nk'umuhanzi ufite impano.

Arrow Bwoy na we yakunze kugarukwaho mu bitangazamakuru nyuma yo gutandukana n'umukunzi we,akaba n'umuririmbyi mugenzi we Mama Nadia Mukami.

Nubwo bombi batandukanye mu Kuboza 2022, Icyakora abafana bashinja bombi guhimba inkuru yo gutandukana kugira ngo bamenyekanishe ubucuruzi bushya bwa Nadia n'indirimbo ye nshya.