Mikel Arteta yasobanuye uko ubutumwa bwa Man.U na Chelsea bwatumye ikipe ye itsinda Wolves

Mikel Arteta yasobanuye uko ubutumwa bwa Man.U na Chelsea bwatumye ikipe ye itsinda Wolves

 Feb 25, 2022 - 07:49

Mikel Arteta yemeje ko ubwo igice cya mbere cyari cyirangiye yibukije abahungu be ko niba bashaka guhigika Chelsea na Manchester United bagomba gutsinda Wolverhampton.

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, Mikel Arteta utoza Arsenal yibukije abakinnyi be ko gutsindwa na Wolves ariryo herezo ry'ikizere cyo gufata Chelsea na Manchester United.

Ibi Arteta yabivuze nyuma y'uko ikipe ye yari imaze gutsinda Wolverhampton ibitego 2-1 ivuye inyuma mu minota ya nyuma dore ko Wolves yari yayoboye umukino kugeza mu minota 80.

Nyuma y'uyu mukino Mikel Arteta yagize ati:"Yari intsinzi y'ingirakamaro kuri twe. Uburyo twawutsinze birarema ikizere no kuba hamwe n'umwuka w'ubumwe hamwe n'abafana kandi ni ngombwa biba bikenewe. Iyi ni ikipe y'abakinnyi bato cyane kandi turabikeneye.

"Mu gice cya mbere navuze ngo niba dushaka kuba aba gatatu cyangwa aba kane mu makipe manini, tugomba kuza mu gice cya kabiri tugatsinda Wolves. Uwo niwo mwuka twajemo kandi twashoboye kubikora."

Ikipe ya Arsenal ifite intumbero zo gusoz shampiyona mu makipe ane ya mbere, ndetse byanarimba ikaza ku mwanya wa gatatu wicayeho ikipe ya Chelsea kuri ubu.

Mikel Arteta kandi yabajijwe niba imikino ibiri bafite y'ibirarane yabafasha kuza imbere ya Chelsea na Manchester United, avuga ko ari ibintu bishoboka.

Arteta ati:"Birashoboka ko twabajya imbere, ariko turacyafite imikino 14 imbere yo gukina kandi tugomba gukora neza muriyo."

Ikipe ya Arsenal ifite undi mukino wa Premier league uzaba tariki 6 Werurwe, aho iyi kipe izaba yasuye ikipe ya Watford.

Arsenal kandi yicaye ku mwanya wa gatanu aho ifite amanota 45, ikaba irushwa inota rimwe na Manchester United iri ku mwanya wa kane, ndetse ikarushwa amanota atanu na Chelsea iri ku mwanya wa gatatu mu gihe Arsenal ifite imikino ibiri y'ibirarane.

Arsenal yabonye igitego cya kabiri mu minota ya nyuma(Net-photo)

Mikel Arteta yatanze ubutumwa bwo guhigika Manchester United na Chelsea(Net-photo)