Prince Kiiiz yakebuye abajyanama b'abahanzi bo mu Rwanda

Prince Kiiiz yakebuye abajyanama b'abahanzi bo mu Rwanda

 Jun 7, 2025 - 10:09

Umuhanzi ubifatanya no gutunganya umuziki mu Rwanda, Prince Kiiiz yatunze agatoki abajyanama bamwe na bamwe b'abahanzi bo mu Rwanda baza badafite umutima wo kubafasha ahubwo bashaka kubifotorezaho gusa.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na 'B&B Kigali' Kiiiz yagaragaje ko mu Rwanda abajyanama b'abahanzi baba bashaka kwamamara kurusha abahanzi bareberera inyungu.

Kiiiz avuga ko abo bajyana akenshi baba bashaka kujyana n'umuhanzi aho agiye hose, kuko nawe aba ashaka kujya mu itangazamakuru akavuga rimwe na rimwe ugasanga mu gihe bagiye mu kiganiro ku kinyamakuru runaka, ukabona umujyanama ari we uri kuvuga cyane kurusha umuhanzi watumiwe.

Ati "Abajyanama benshi b'i Kigali mba mbona bashaka ko abantu bajyana, bashaka ko muba mwicaranye. Hari Abajyanama mbona no mu biganiro nko kuri Radiyo nkabona arimo kuvuga umuhanzi atavuga, ukibaza umuhanzi ninde, umujyanama ninde?"

Kuri we yemera ko umuhanzi ari we wakabaye afite izina rinini cyane kuko ari we ukeneye gucuruza, kuko mu gihe bose bashaka kurwanira kwamamara niho usanga hajemo ihangana hagati yabo.

Kiiiz kuri we abona ibiterwa nuko abajyanama n'abashoramari baza badafite inzozi zo gufasha umuhanzi kuzamuka, ahubwo baba bafite intego yo kuzamura izina ryabo gusa.

Ati "Abashoramari baza bafite umutima wo gushora no gufasha abahanzi, ariko abenshi ntabwo babikora nk'urukundo, aba ari ukugabana amahirwe ku kigero cya 50/50. Biba ari 'ndagufasha utere imbere, ariko nange izina ryanjye rimenyekane'.

"Biba ari nk'ihangana riri hagati y'umuhanzi n'umujyanama, kenshi uzabibona ubone umuhanzi arazwi n'umujyanama we aravugwa... umujyanama aramamara cyane kurusha umuhanzi. Urumva inzozi z'umujyanama ntabwo ari ugutuma umuhanzi ajya ku gasongero, ahubwo ni ugutuma bajyana kandi umuhanzi niwe uba ugomba kujya ku gasongero kuko niwe ushoramo..."

Kiiiz aherutse gutangariza The Choice Live ko mu Rwanda umuntu ukora akazi k'ubujyanama uko bikwiye ari umwe gusa, ari we Nando ureberera inyungu Juno Kizigenza.

Prince Kiiz yagaragaje ko bamwe mu bajyanama b'abahanzi mu Rwanda baba bashaka kubifotorezaho

Kiiz yagiriye inama abajyanama b'abahanzi bo mu Rwanda