Kanye West umuzingo we ukomeje kuvuna umuheha ukongezwa undi kuri Spotify

Kanye West umuzingo we ukomeje kuvuna umuheha ukongezwa undi kuri Spotify

 Mar 15, 2024 - 17:25

Nyuma y'igihe gito umuzingo mushya wa Kanye West na Ty Dolla $ign "Volutres 1"ugiye hanze, ukomeje kuba indashyikirwa by'umwihariko ku rubuga rwa Spotify.

Hari hashize ibyumweru bike hasohotse umuzingo witwa ya “Vultures 1 wa Kanye West yakoranye n’umuraperi Ty Dolla Sign, ukomeje gukora amateka ku rubuga rwa Spotify mu gihe gito ushyizwe hanze, nyuma y’uko imwe mu ndirimbo zawo yitwa “Back to me” yujuje abgera kuri miliyoni 50 bamaze kuyumva kuri uru rubuga.

Kanye West akomeje gukora amateka kuri Spotify 

Iyi ibaye indirimbo ya kane ya Kanye kuri uwo muizongo, ariko kandi nindirimbo ye ya 179 ikoze ayo mateka.

“Volutres 1” yasohotse tariki 10 Gashyantare uyu mwaka aho yashoboye kugurisha kopi zirenga ibihumbi 148 muri Amerika, mu gihe Kanye kubera iyi ntsinzi ari mu nzira yo gusohora gushyira hanze undi muzingo “Volutres 2” ndetse nk’uko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibitangaza, ngo uyu muzingo ushobora kuzashyirwa hanze muri iyi Werurwe cyangwa Mata uyu mwaka.