Umuhanzikazi Tyla, yatunguranye atangaza ko asubitse ibitaramo byose yari afite muri uyu mwaka.
Tyla yatunguranye asubika ibitaramo byose yari afite
Ni mu butumwa bukubiye mu ibaruwa ndende yashyize kuri Instagram, ibaruwa isaba bafana be imbabazi kuba abatengushye, ndeste inabamenyesha ko abari baramaze kugura amatike bazayasibizwa.
Muri iyo baruwa, Tyla yavuze ko bitewe n'ikibazo cy'imvune amaranye igihe yongeye kumugaruka, mu gihe nyamara hari abatangiye gukwirakwiza ibihuha ko byaba byatewe n'uko amatike ye yabuze abakiriya.
Tyla yavuze ko namara gukira ari bwo azasubukura gahunda n'ibitaramo
Tyla yari ifite ibitaramo bitandukanye, ku mugabane w'Uburayi no muri Amerika, gusa yatangaje ko akimara gukira azahita asubukura iyo gahunda.