Bamwe ntibari kuvuga rumwe kuri Tyla wasubitse ibitaramo byose

Bamwe ntibari kuvuga rumwe kuri Tyla wasubitse ibitaramo byose

 Mar 8, 2024 - 21:12

Nyuma y'uko imyiteguro ku bitaramo bye yagombaga gukorera ku mugabane wa Amerika ndetse n'Uburayi yari igeze kure, Tyla yatunguye benshi ahagarika ibyo bitaramo byose icyarimwe.

Umuhanzikazi Tyla, yatunguranye atangaza ko asubitse ibitaramo byose yari afite muri uyu mwaka.

Tyla yatunguranye asubika ibitaramo byose yari afite 

Ni mu butumwa bukubiye mu ibaruwa ndende yashyize kuri Instagram, ibaruwa isaba bafana be imbabazi kuba abatengushye, ndeste inabamenyesha ko abari baramaze kugura amatike bazayasibizwa.

Muri iyo baruwa, Tyla yavuze ko bitewe n'ikibazo cy'imvune amaranye igihe yongeye kumugaruka, mu gihe nyamara hari abatangiye gukwirakwiza ibihuha ko byaba byatewe n'uko amatike ye yabuze abakiriya.

Tyla yavuze ko namara gukira ari bwo azasubukura gahunda n'ibitaramo 

Tyla yari ifite ibitaramo bitandukanye, ku mugabane w'Uburayi no muri Amerika, gusa yatangaje ko akimara gukira azahita asubukura iyo gahunda.