Uyu muhanzi w’imyaka 53 y'amavuko, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Shade Room, aho yagarutse ku mibereho ye yo kubana n’abagore benshi, avuga ko ari byiza kubana n’abagore benshi kurusha kubana n’umugore umwe.
Ati: “Ubuzima bwanjye bwari bworoshye cyane igihe nari mfite abagore benshi bankikije. Biragorana cyane iyo uri kumwe n’umugore umwe gusa.”
Aya magambo ayatangaje nyuma y’amezi atandatu gusa umugore we,Tomeka Thiam bari bamaranye imyaka 28, atanze ubusabe bwo gutandukana mu mategeko, ashingiye ko amaze igihe kirekire atumvikana n’uyu muraperi.
Nubwo uyu Tomeka Thiam ariwe uzwi cyane mu bagore b’uyu muraperi, bivugwa ko yigeze abandi bagore batatu biyongera kuri uyu babana byemewe n’amategeko, aho yabyaranye nabo abana icyenda.
Akon azwiho kugaragaza kenshi ko ashyigikiye gushaka abagore benshi, ndetse akavuga ko mu muco no mu mibereho ye, ari uburyo abona bushobora gutuma ubuzima bworoha ku mpande zombi haba ku bagore no kuri we.
Nubwo ibyo yavuze byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bemeranya na we mu gihe abandi babinenga, bavuga ko imibanire nk’iyo idakwiriye muri iki gihe.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
