Emery Bayisenge yasubije Ivan Ruhamyankiko mbere yo gucakiranira muri Derby

Emery Bayisenge yasubije Ivan Ruhamyankiko mbere yo gucakiranira muri Derby

 Apr 29, 2026 - 20:49

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Rayon Sports icakirane na APR FC mu mukino ukomeye w’umunsi wa 29 wa Shampiyona, byatangiye gushyuha hagati y’abakinnyi b’impande zombi.

Ibi byakajijwe n’amagambo aherutse gutangazwa n’umuzamu wa APR FC, Yvan Ruhamyankiko, wavuze ko Rayon Sports nta bushobozi ifite bwo gutsinda ikipe ye, ndetse anavuga ko bazayitsinda ibitego 3-0.

yagize ati: “Ni umukino wa mbere mu Rwanda ariko ni umukino utworohera kandi dutsinda, kuko mu myaka ibiri ishize ntiradutsinda. Kuvuga ko yadutsinda byaba bigoye cyane.”

Yakomeje yemeza ko amateka y’imikino iheruka agaragaza ubudahangarwa bwa APR FC kuri Rayon Sports, aho yavuze ko basanzwe bayitsinda ibitego byinshi.

Yagize ati: “Turayirusha kuko duhora tuyitsinda ibitego bitatu cyangwa bine. Tuzayitsinda nka 3-0.”

Aya magambo ntiyatinze gusubizwa na kapiteni akaba na myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge, aho yavuze ko aya magambo aterwa n’ubuto n’amarangamutima y’umukinnyi ukiri muto.

yagize ati: “Ni umwana ntabwo namurenganya ku byo yavuze. Ku myaka ye aba ashaka kwishimisha , ariko si ko biba buri gihe. Ikibuga kizaba umucamanza.”

Yashimangiye ko nubwo amagambo ari menshi hanze y’ikibuga, igisubizo nyacyo kizaboneka ku munsi w’umukino, aho amakipe yombi azahurira mu kibuga.

Uyu mukino utegerejwe na benshi ukomeje kuvugisha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho usanzwe uzwi nka “Derby” ikomeye kurusha indi  yose, kuko ihuza amakipe abiri afite amateka akomeye n’abafana benshi hano mu Rwanda.

Mbere y’uko aya makipe acakirana, bamwe mu bakinnyi ku mpande zombi bakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, buri ruhande rwigaragaza nk’urwiteguye gutsinda.

Abasesenguzi b’umupira bavuga ko nubwo amagambo ari menshi mbere y’umukino, Derby nk’iyi idakunze kugendera ku byo abakinnyi bavuga, ahubwo igena ibisubizo mu buryo butunguranye, cyane cyane nyuma y’iminota 90 y’umukino.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien