Fatakumavuta arateganya kugaruka mu itangazamakuru ry’imyidagaduro

Fatakumavuta arateganya kugaruka mu itangazamakuru ry’imyidagaduro

 Apr 28, 2026 - 18:01

Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta kuri ubu ufungiwe mu igororero rya Mageragere, yongeye kugaragaza ko afite inyota yo gusubira mu itangazamakuru ry’imyidagaduro akimara gufungurwa, dore ko aribyo yari asanzwe akora na mbere y'uko afungwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Fatakumavuta yavuze ko nubwo amaze igihe afunzwe, agikurikiranira hafi iby’imyidagaduro, cyane cyane ibibera imbere mu gihugu. Yagaragaje ko akumbuye cyane imirimo yakoraga mbere yo gufungwa, by’umwihariko ubusesenguzi ku bahanzi n’ibitaramo.

Yagize ati: “ Ejobundi Drake araza i Kigali mu rugendo rwe rw’ibitaramo bizenguruka isi rwa ‘Freeze the World Tour’, bizagera n’i Kigali (Nta makuru abyemeza ahari). Ndashaka kubamenyesha ko nzaba mpari, kandi nibwo busesenguzi bwa mbere nzaha Abanyarwanda.”

Fatakumavuta yavuze ko ubuzima bwo mu igororero atakibubona nk’ikintu gishya, kuko yamaze kubumenyera. Gusa yemeza ko ikimurimo ari ukwitegura gusohoka, kuko ari byo byonyine abona bibura kugira ngo agire ubwigenge n’ubwisanzure bisesuye.

Ku bijyanye n’igihe azafungurirwa, yavuze ko bizaba bitunguranye nk’uko no gufungwa kwe byabaye bitunguranye, aho abantu benshi batari bazi uko byagenze.

Ati: “Nk’uko nafunzwe bitunguranye abantu bakabona nafunzwe, no gutaha kwanjye bizaba bitunguranye.”

Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ivangura.

Nubwo atigeze atangaza itariki nyayo azafungurirwaho, amakuru agaragaza ko ashobora gufungurwa mu ntangiriro za 2027.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien