Taylor Swift yashyize umucyo ku byavuzwe hagati ye n’umwe mu bamutunganyiriza umuziki

Taylor Swift yashyize umucyo ku byavuzwe hagati ye n’umwe mu bamutunganyiriza umuziki

 Apr 28, 2026 - 19:51

Umuhanzikazi Taylor Swift yashyize umucyo ku makuru yari amaze iminsi acicikana yavugaga ko yaba yarashwanye n’inshuti ye magara akaba n’umwe mu bamutunganyiriza indirimbo Jack Antonoff Rift.

Aya makuru yari yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko Antonoff atagaragaye ku rutonde rw’abakoze kuri albumu nshya ya Taylor yitwa “The Life of a Showgirl.” Ibi byatumye benshi bakeka ko umubano wabo waba warajemo agatotsi.

Mu kiganiro Taylor yagiranye na The New York Times, yahise abihakana yivuye inyuma avuga ko nta kibazo kiri hagati yabo yemeza ko bagikorana kandi bakiri inshuti magara nk’uko byahoze.

Yagize ati: “Jack Antonoff ni umwe mu bantu dukorana bya hafi, kandi ni umwe mu nshuti zanjye za hafi cyane.”

Yavuze ko ari umuntu udasanzwe kuri we kuko bafite uburyo budasanzwe bakoranamo butandukanye n’abandi bose cyane cyane ku mishinga itandukanye yo gutunganya indirimbo z’uyu muhanzi kazi.

Ubufatanye hagati ya Swift na Antonoff bumaze imyaka myinshi, kuko batangiye gukorana muri 2013 ku ndirimbo “Sweeter Than Fiction.” Kuva icyo gihe, Antonoff yabaye umwe mu bantu bagiye bakora indirimbo nyinshi za Taylor.

Mu 2023, nibwo Swift yasubije amaso inyuma areba uko yakoranye na we, asanga Antonoff agomba kuba inshuti y’agaciro kanini mu buzima bwe ndetse no mu muziki, kuva icyo gihe bahita bahinduka incuti magara.

Ku ruhande rwe, Antonoff yagiye agaragaza ko yubaha cyane Taylor Swift, aho akunda kuvuga ko kumushidikanyaho mu bijyanye no kwandika indirimbo ari amakosa akomeye atakora, kuko kuri we kwaba ari ugushidikanya ku kintu gikomeye cyane.

Nubwo hari hashize igihe hari ibihuha bivuga k’umubano wa Taylor Swift na Jack Antonoff, uyu muhanzikazi yagaragaje ko kugeza ubu umubano wabo ugihagaze neza, haba mu bucuti ndetse no mu muziki.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien