Yanze kwiga, acuruza agataro: Ibyo utari uzi kuri Timaya utegerejwe i Kigali

Yanze kwiga, acuruza agataro: Ibyo utari uzi kuri Timaya utegerejwe i Kigali

 Aug 1, 2025 - 15:04

Inetimi Alfred Odon, wamamaye nka Timaya, ni umuhanzi akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo wavukiye mu gace ka Odi ko muri Leta ya Bayelsa, imwe mu zigize igihugu cya Nigeria. Azwi cyane mu kuvanga injyana ya Pop y’Inya-Nigeria n’andi manota ya Dancehall, Hip-hop na Soca. 

Muri iyi nkuru ugiye gukurikiramo ibintu bitandukanye twakwegeranyirije ushobora kuba utari usanzwe uzi kuri uyu muhanzi w’ikimenyabose utegerejwe gutaramira i Kigali mu mpera z’iki cyumweru, aho tugiye kwibanda cyane ku byo yagiye anyuramo mbere yo kumenyekana.

Timaya yatangiye umuziki afasha abandi bahanzi ku rubyiniro. Uyu muhanzi yatangiye kugaragara ku rubyiniro afasha abandi baririmbyi ku rubyiniro barimo Eedris Abdulkreem. Ubu bunararibonye bwamufashije kwiga uko umuziki ukorwa mu ruganda mbere yo kwinjira mu muziki ku giti ke nk’umuhanzi wigenga kandi wikorana.

Yigeze kugerageza kwinjira mu itsinda ryakoraga umuki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko ntibyamuhira kuko abaribarizwagamo batabimwemereye. Ibi byatumye agira ishyari ryiza akomeza kwizerera mu ijwi rye n’ubuhanzi bwe bityo ntiyacika intege.

Timaya yagerageje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ntibyamuhira

Timaya ngo yajyaga acuruza agataro ku mihanda mbere y’uko yamamara. Yabikoreraga mu mihanda y’i Part Harcout acuruza ako gataro kugira ngo abone ikimubeshaho. Uko kwihiringa n’ubundi byakomeje kumukurikirana na n’ubu mu muziki.

Usibye kuba Timaya ari umuntu ugaragara nk’abandi bahanzi inyuma, iyo winjiye mu buzima bwe neza atanywa ibi biyobyabwenge nk’itabi cyangwa inzoga. Abaho mu buzima bwiza bwihariye, atumbereye umucyo, amahoro n’intego ze.

Timaya yaretse iby’ishuri inshuro zigeze kuri ebyiri zose, muri kaminuza yigagamo, yikurikirira ibya muzika. Ibi na byo byakomezaga kumuha izindi mbaraga zidasanzwe kugira ngo yizerere mu ijwi rye bityo atazicuza ibi byemezo bikomeye yagendaga afata mu buzima bwe.

Timaya si umuhanzi gusa ahubwo ni n’umushabitsi kuko yashinze inzu ifasha abahanzi yitwa DM (Dem Mama) Records Ltd. Iyi nzu irakomeye cyane mu by’umuziki kuko yagiye ifasha mu kuzamura impano nto z’abarimo Patoranking n’abandi.

Indirimbo ya Timaya yarebwe cyane kurusha izindi ze ni “Cold Outside” yafatanyije na mugenzi we BNXN iza gusohoka mu mwaka wa 2021. Cold Outside yarakunzwe ndetse iranumvwa cyane nk’uko imibare y’urubuga Sportify ibigaragaza. Iyi mibare igaragaza ko iyi ndirimbo imaze gukinwa inshuro zirenga milliyoni 62 uri uru rubuga.

Timaya ni umuhanzi mukuru utegerejwe i Kigali mu birori bizasoza iserukiramuco rya Giants of Africa 2025 riri kubera i Kigali mu Rwanda rikaba ryarahereye ku wa 27 Nyakanga2025,  rikazasozwa ku wa 02 Kanama 2025. Ni ibirori kandi bizasozwa n’abandi bahanzi barimo The Ben, Kizz Daniel n’abandi.

Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira