Uruganda rwa sinema Nyarwanda ruza ku isonga mu kugira abakobwa benshi babyaye batarashyingirwa

Uruganda rwa sinema Nyarwanda ruza ku isonga mu kugira abakobwa benshi babyaye batarashyingirwa

 Apr 20, 2025 - 16:28

Bimaze kugaragara ko mu ruganda rwa sinema Nyarwanda ariho higanjemo abakobwa babyaye batarashyingirwa cyangwa se bafite umugabo babana uzwi, ibi bikaba imwe mu mpamvu kandi ituma hagaragaramo umubare munini w’abakora ibintu mu buryo butari ubwa kinyamwuga.

Muri sinema Nyarwanda kugeza ubu uwavuga ko ariho hari umubare munini w’abakobwa (Igitsina gore) benshi ugereranyije n’ahandi ntiwaba ugiye kure cyane y’ukuri.

Gusa ku rundi ruhande iyo urebye usanga muri ubwo bwinshi bwabo, ni naho higanje umubare munini w’abakobwa babyariye iwabo ugereranyije n’ahandi nk’uko hari ingero nyinshi zibigaragaza.

Ese ibi biterwa n’iki?

Iyo uganiriye n’abakurikiranira hafi ibya sinema Nyarwanda, ni ukuvuga abakunzi bayo, abashoramari bayo, abakinnyi ba filime n’abandi baguha impamvu zitandukanye zishobora kuba zibyihishe inyuma. Zimwe muri izo harimo izi zikurikira:

Abantu benshi bahuriza ku kintu cy’uko abakobwa bashaka kwinjira muri sinema bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo guhura n’abantu babizeza ibitangaza ko bazabafasha kugera ku nzozi zabo, bikarangira babasambanyije yamara kumutera inda umubano wabo ukarangirira aho cyangwa se bagakomezanya ariko yaramaze kubyara.

Kimwe mu bituma abakobwa bashukika, ahanini usanga biterwa n’uko baba bishakira ubuzima bworoshye batavunitse ariho usanga baba biteguye guha buri kimwe cyose umuntu wabemereye ubufasha harimo no kuba baryamana.

Iyo witegereje ugakora n’ubushakashatsi usanga muri sinema ariho hari abakobwa batajya bapfa kumara kabiri, bitewe n’uko baba barabijemo atari urukundo ahubwo bafite ikindi bishakira.

Byamaze kugaragara ko abakobwa benshi baza mu mwuga wo gukina filime bashaka kwamamara gusa, ibyo ngo bikazabafasha kubona abagabo b’abadiyasipora bafite amafaranga.

Iyo bamaze kumenyana n’abo bagabo babaha amafaranga, umukobwa ahita ava muri sinema yagira amahirwe uwo mugabo akamubera imfura bakabana, ariko kandi hari n’abagenda bakabatera inda yamara kubyara akaba aribwo agaruka gukina filime afite gahunda noneho.

Bamwe bazinutswe ibyo gushaka abagabo…..

Iyo uganirije bamwe muri abo bakobwa bahuye n’icyo kibazo cyo kubyara batarashaka, bakubwira ko ingingo yo  gushaka umugabo ari ibintu batajya batekerezaho cyane, ahubwo ko icyo bashyize imbere ari ugushaka amafaranga ababeshaho n’abana babo, umugabo yashaka akarorera.

Akenshi kandi usanga bamwe bahitamo gukomeza kubaho muri ubwo buryo, aho nyuma ujya kumva ukumva yabyaye undi mwana bikarangira yibaniye  n’abana be gusa.