Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo kurasira umunyeshuri mu kizamini

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo kurasira umunyeshuri mu kizamini

 Mar 8, 2024 - 19:41

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga benshi bacitse ururondogoro, kubera inkuru y'umwarimu wo mu gihugu cya Bangladesh warasiye umunyeshuri mu mizamini.

Umwarimu mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi muri Bangladesh yahagaritswe iminsi ibiri nyuma yo gukekwaho kurasa no gukomeretsa umunyeshuri mu ishuri.

Nk’uko ikinyamakuru BBC kibitangaza, ngo Arafat Amin Tomal, umunyeshuri w’imyaka 23 wiga mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi i Sirajganj, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Bangladesh, ngo mu munsi wo ku wa Mbere yatonganye na Dr Sharif ubwo yakoraga ikizamini cyo kuvuga.

Amakuru avuga nyuma yo guteranira amagambo muri iki kizamini, Dr Sharif ari beo yazanye imbunda ayitunga uyu munyeshuri, nyuma amurasa mu ivi ry’iburyo.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Star kibitangaza, ngo ku bw’amahirwe isasu ryakubise telefoni igendanwa ya Amin, yari mu mufuka w’ipantaro ye, bituma adakomereka ku buryo bukabije.

Nk’uko ikinyamakuru Dhaka Tribune kibitangaza ngo muri iryo shuri hari abanyeshuri 45 ubwo ibyo byabaga, ari na bo bahise bihutira gutabara, bafungira mwarimu mu muri iryo shuri, bahamagara abapolisi.

Dr Sharif yahise atabwa muri yombi arafungwa. Mu itangazo, ryatanzwe na polisi bavuze ko Dr Sharif yarashe umunyeshuri akoresheje imbunda nto ya pistol yari atunze mu buryo butemewe.