Nk’uko byatangajwe na TMZ, Gibson yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu i Atlanta, akurikiranweho icyaha cyo guhihotera inyamaswa (Cruelty to Animals) nyuma y’uko imbwa ye yo mu bwoko bwa Cane Corso yagabye igitero ikica imbwa y’umuturanyi mu kwezi gushize.
Amakuru ava mu nzego z'umutekana muri Fulton County agaragaza ko Tyrese yishyikirije ku biro bya polisi saa tanu n’iminota 59 za mu gitondo.
Icyakora ngo ntiyamaze igihe kinini afunzwe, kuko yahise arekurwa amaze kwishyura ingwate ingana n'amadorari ibihumbi 20.
Tyrese Gibson, uzwi cyane mu muziki w’urukundo no mu ruhando rwa sinema, kugeza ubu ntacyo aratangaza ku birego aregwa, mu gihe inzego z’umutekano zo zikomeje gukora iperereza kuri iki kibazo cyateje impaka hagati y’abaturanyi.
Tyrese Gibson imbwa ze zatumye atabwa muri yombi
Imbwa za Tyrese Gibson zishe iy'umuturanyi we

