Umuhanzi The Ben yasutse amarira mu rusengero imbere y’abakirisitu ubwo yari arimo gushima Imana, aho yari kumwe na nyina n’abavandimwe be barimo mushiki we na murumuna we.
The Ben yaririye imbere y'imbaga ubwo yari arimo gushima Imana
Ibi byabereye mu masengesho yabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru, mu itorero rya Eglise Vivante, iyoborwa na nyirarume wa The Ben witwa, Edmond.
Umubyeyi wa The Ben yashimiye Imana avuga ko we yamuhaye agakiza, ndetse ko ari yo itanga amahoro meza.
Bigeze kuri The Ben, we yavuze ko yumva afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe.
Yagize ati:”Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanadhima Imana. Muranyihanganira gusa ndumva naririmba ku ndirimbo “Ndaje” mama akunda cyane. Ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko nkunda Imana kandi ndabizi ko umunsi umwe nzayikorera.
The Ben yavuze ko umunsi umwe azakorera Imana
Akimara kuvuga aya magambo yahise asuka amarira, maze mu marira menshi ati:”Nzi ko Imana ati yo yanshyize mu mwanya ndimo, kandi umunsi umwe izakoresha ibikomeye. Rero, ndumva nabatumira mu bukwe bwange, buzaba tariki 15 na 23 z’uku kwezi!”
