Umuhanzi The Ben yatangaje ko uyu munsi yatangiye amasengesho yigariye yo kwiyiriza asengera ubukwe bwe na Pamela buzaba mu cyumweru gutaha.
The Ben yatangiye amasengesho yo gusengera ubukwe bwe na Pamela
Tariki 15 Ukuboza, azasaba anakwe mu birori bizabera mu ihema riri hafi ya Intare Arena, mu gihe tariki 23 z’uku kwezi azasezerana imbere y’Imana akanakira abatumiwe, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center.
Mu kiganiro Breakfast with the stars, kinyura kuri KISS FM, yavuze ko yifuzaga gushakana n’umugore utazwi mu isi y’imyidagaduro.
The Ben na Pamela bafitanye ubukwe mu minsi iri imbere
Yagize ati:” numvaga nzashaka umuntu utazwi mu myidagaduro. Twese tuba dufite ibyufuzo ariko Imana iratangaje. Pamela afite ukuntu akunditae, kuko yarankuruye nanjye ndatwarwa wese!”
