The Ben ufite ubukwe mu minsi iri imbere yatangiye amasengesho yo kwiyiriza

The Ben ufite ubukwe mu minsi iri imbere yatangiye amasengesho yo kwiyiriza

 Dec 8, 2023 - 16:13

Umuhanzi Mugisha Benjamin, wamenyekanye nka The Ben, yatangaje ko yatangiye amasengesho adasanzwe yo kwiyiriza asengera ubukwe bwe na Pamela buri vuba aha.

Umuhanzi The Ben yatangaje ko uyu munsi yatangiye amasengesho yigariye yo kwiyiriza asengera ubukwe bwe na Pamela buzaba mu cyumweru gutaha.

The Ben yatangiye amasengesho yo gusengera ubukwe bwe na Pamela

Tariki 15 Ukuboza, azasaba anakwe mu birori bizabera mu ihema riri hafi ya Intare Arena, mu gihe tariki 23 z’uku kwezi azasezerana imbere y’Imana akanakira abatumiwe, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center.

Mu kiganiro Breakfast with the stars, kinyura kuri KISS FM, yavuze ko yifuzaga gushakana n’umugore utazwi mu isi y’imyidagaduro.

The Ben na Pamela bafitanye ubukwe mu minsi iri imbere

Yagize ati:” numvaga nzashaka umuntu utazwi mu myidagaduro. Twese tuba dufite ibyufuzo ariko Imana iratangaje. Pamela afite ukuntu akunditae, kuko yarankuruye nanjye ndatwarwa wese!”