Sitade Amahoro niyuzura ni bwo igitaramo cyanjye na Bruce Melodie kizaba-The Ben

Sitade Amahoro niyuzura ni bwo igitaramo cyanjye na Bruce Melodie kizaba-The Ben

 Nov 29, 2023 - 15:56

Umuhanzi The Ben, ukubutse ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada aho yakoreye igitaramo, akigaruka i Kigali yavuze ko sitade Amahoro ari yo yakakira igitaramo cye Bruce Melodie, igitaramo kifuzwa n'abatari bake.

Umuhanzi w’Umunyarwanda, The Ben, yamaze kugera i Kigali, aho akubutse mu gihugu cya Canada, mu gitaramo cya Rwanda Youth Convention.

The Ben yatangaje ko igitaramo cye na Bruce Melodie kizaba ari uko Sitade Amahoro yuzuye

Uyu muhanzi agisesekara i Kigali, yatangaje ko sitade Amahoro niyuzura aribwo yifuza igitaramo cyo guhiganwa na Bruce Melodie, igitaramo kimaze iminsi kifuzwa n’abakunzi b’umuziki batari bake, nizera ko kizaca impaka hagati y’aba bahanzi bombi bakunzwe kigereranywa hibazwa urenze undi.

The Ben n'umukunzi we Pamela bafite ubukwe mu kwezi gutaha

Uretse ibyo kandi, The Ben yanatangaje ko yiteguye guha abakunzi impano y’indirimbo, mbere yuko akora ubukwe n’umukunzi we UWICYEZA Pamela, ubukwe biteganyijwe ko buzabera muri Kigali Convention Center, tariki 23 z’ukwezi gutaha.