King Saha yavuze ko guverinoma ya Uganda yari yarirengagije iri tegeko igihe kinini, kugeza ubwo Bobi Wine yinjiyemo agashyiramo imbaraga.
Nk’uko Saha abivuga, Bobi Wine yasabye gushyira ku mugaragaro uwo mushinga w’itegeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bikaba ari byo byatumye ubuyobozi butangira kuwufataho ingamba.
Yagize ati: “Bobi Wine ni we watumye iri tegeko rihindurwa. Nta wundi ukwiriye gushimirwa nka we. Bari barabyirengagije, ariko bagize ubwoba nyuma y’intambwe Hilderman yateye.”
Gusa, King Saha yanenze uruhare rw’abandi barimo Eddy Kenzo ndetse n’ishyirahamwe rireberera abahanzi muri Uganda , avuga ko batagize uruhare rufatika ahubwo bagarukiye ku magambo gusa.
Aya magambo ya King Saha akomeje kongera ubushyamirane mu ruganda rw’umuziki muri Uganda, aho hakomeje ukutumvikana ku muntu ukwiriye guhabwa ishimwe ku rugamba rwo kurengera uburenganzira bw’abahanzi muri iki gihugu.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
