Shatta Wale yishongoye ku bafatiriye imodoka ye

Shatta Wale yishongoye ku bafatiriye imodoka ye

 Aug 27, 2025 - 15:01

Umuhanzi wo muri Ghana, Shatta Wale ukunze kwiyita umwami w’injyana ya Dancehall, yatangaje ko nta muntu ubaho n’umwe atinya iwabo muri Ghana ndetse ngo azongera agure indi modoka ye nyuma y’uko iyo yari atunze yafashwe na Leta.

Uyu muhanzi yongeye kurikoroza ubwo yajyaga ku mbuga nkoranyambaga ze agatangazaga impamvu ari we muhanzi uhora mu bintu bya rwaserera, agakunda no kugarukwaho cyane iwabo.

Ibi bibaye nyuma y’igihe uyu munyamuziki afunguwe n’ikigo cya EOCO (Economic and Organised Crime Office) cyari cyamufunze gifatira n’imodoka ye kimushinja ko iyo modoka yaba yarayibonye mu buryo bw’amanyanga.

Ati “ Nta muntu n’umwe ntinya muri Ghana. Nimba bangerageje, jyewe Shata Wale, nzagura indi modoya ya Lamborgihini nshya mu mezi abiri ari imbere.”

Ibi Shata Wale abitangaje nyuma y’uko iki kigo cya EOCO, gishinzwe gukurikirana ibirimo n’imisoro ku modoka zihenze z’ibyamamare, gifashe imodoya ya Shatta Wale yo mu bwoko bwa Lamborghini y’umuhondo.

Iki kigo cyari cyamutaye muri yombi tariki ya 20 Kanama 2025, ariko bukeye bwaho baramurekura atanze ingwate.

Cyamutegetse ko agomba kuzajya yitaba inshuro eshatu mu cyumweru kugira ngo akomeze abazwe kuri icyo kibazo ngo gifitanye isano n’ubujura bwakorewe muri Amerika bugasahurwamo agera muri milliyoni enye z’Amadorali ya Amerika.