Aloba yavuze ko umuryango udashaka gukora ikosa na rimwe mu rugendo rwo gusezera ku muhungu wabo, bityo bahisemo gutegereza ko ibisubizo byose by’ingenzi birimo na DNA bikabanza kumenyekana.
Yavuze ko ari bwo bazatangaza ku mugaragaro itariki nyayo yo kumushyingura.
Mohbad yapfuye ku wa 12 Nzeri 2023, urupfu rwe rutera impaka n’amakenga menshi mu gihugu no hanze yacyo. Nyuma y’urupfu rwe, Leta ya Nigeria binyuze muri polisi yatangije iperereza rihambaye, ndetse umurambo we utabururwa kugira ngo hakorwe isuzuma ry'imbitse (autopsy).
Kugeza n’ubu, ibisubizo by'iyo autopsy ntibirashyirwa hanze, kandi nta makuru ahamye aratangwa asobanura icyateye urupfu rw’uyu muhanzi wari ukunzwe cyane muri Nigeria.
Abakunzi b’umuziki n’inshuti za Mohbad bakomeje gusaba ko ukuri ku rupfu rwe kwashyirwa ahagaragara, mu gihe umuryango we nawo ukomeje gushimangira ko ushaka guhabwa ibisubizo byose mbere yo gutegura umuhango wo kumuha icyubahiro cya nyuma.
Se wa Mohbad yavuze ko ikizamini bya DNA ari byo birimo gukerereza ishyingurwa rye
