Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Rose Muhando, ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze mu gihugu cya Kenya aho yagiye gukuraho urujijo, n’ibihuha bimaze iminsi bivuga ko ari umwambuzi.
Rose Muhando umaze iminsi ashinjwa ubwambuzi yagize icyo avuga
Ibihuha ku bwambuzi bwa Rose Muhando, byakwirakwijwe cyane n’umwe mu bahanzi bo muri Kenya, Ali Mukhwana, wabuze ko uyu mugore yamwambuye akayabo k’ibihumbi 200 mu mashilingi ya Kenya ni ukuvuga arenga miliyoni 1.6, nyuma yo kumubeshya ko azitabira igitaramo cye, yamara kuyakira ntakizemo.
Rose Muhando, avuga kuri aya makuru, yavuze ko Mukhwana yabeshye umubare w’amafaranga yamuhaye, ndetse avuga ko na yo yamuhaye yamusubije nyuma yo kubona ko bitzaba bigishobotse ko yitabira igitaramo nk’uko bari babivuganye.
Yagize ati:”Ndi hano ngo nyomoze amakuru amaze iminsi, kuko nubwo koko bantumiye, gusa nyuma yo kunanirwa kwitabira igitaramo, nahise mbasubiza amafaranga yabo. Ndetse n’ayo mafaranga avuga ko ari ibihumbi 200, sibyo, ahubwo ni ivumbi 50, kandi na yo narayabasubjie.”
Rose Muhando yakomeje avuga ko nk’umwna w’Imana yamaze kubabarira Mukhwana ku buryo ubu nta rwango amufitiye cyangwa se gahunda yo ku mujyana mu mategeko amushinja kumusebya.
Rose Muhando avuga ko nta gahunda yo gufata ku gakanu uwamwandagaje amwita imwambuzi
Uhagarariye Muhando we yavuze ko gahunda y’ibitaromo byose bari bafite muri Kenya yagenze neza, uretse iki cyari cyateguwe na Mkhwana, ari na cyo ngo cyaba cyaramuteye umujinya bigatuma asebya Rose Muhando.
