Perezida Paul Kagame yongeye  kwitsa ku mico ikwiye gucika muri siporo

Perezida Paul Kagame yongeye kwitsa ku mico ikwiye gucika muri siporo

 Jul 4, 2025 - 17:11

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025, yagaragaje ko hari imico imwe ni imwe ituma siporo idatera imbere ikwiye gucika.

Ibi yabigarutseho ubwo yabazwaga uko yasobanura siporo mu myaka 30 ishize, yemeza ko siporo ibamo ibintu bitatu by'ingenzi, kubiha agaciro, kumenya uko witegura kugira ngo ako agaciro kabeho kanakure ndetse no kugira impano.

Ibi yabiherekesheje ikijyanye n'umuco ko ari ikintu cy'ingenzi mu iterambere ry'ayo, yagize ati "Hari abantu baba bazi umupira, hari n'inzego zibishinzwe, abaziyobora nabo bahari ariko umuco bafite...nahoraga mbivuga ku mugaragaro ugasanga abakinnyi b'umupira aho kugira ngo bakine bayishyizeho umwete n'umutima ubishaka bagatangira gutekereza utuntu bashyira mu izamu."

Yakomeje agaragaza ko iyo wagiye muri ibyo ibindi usa nk'uwabikubye ubusa nyamara ibyo nta kintu bitanga.

Usibye umuco nk'uwo yagaragaje nk'ibidindiza siporo, yagarutse ku batekereza ku guha ruswa abasifuzi yemeza ko biri mu byica impano z'abakinnyi n'iyo waba ufite impano idasanzwe.

Yemeza ko gutsindwa byakavuyemo isomo kandi ari ibisanzwe kuko n'ibihangange muri siporo zitandukanye bidahora bitsinda iteka.

Agaragaza ko igisabwa ari ukubitegura no gutekereza uburyo byagerwaho kuko atari ibintu byizana, ahubwo bitegurwa harebwa ibibura kugira ngo bigende neza n'ibikenewe kugira ngo byongerwemo.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ntabwo ari ubwa mbere akomoje ku mico nk'iyi