Urwo APR FC yari yatezwe yongeye kurusimbuka

Urwo APR FC yari yatezwe yongeye kurusimbuka

 Dec 29, 2021 - 10:51

APR FC yatsinze Espoir FC yari yayitezwe kuko ariyo iheruka kuyitsinda.

Umunsi wa 11 wa shampiyona ya Primus National League watangiye kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga imikino itatu. Gicumbi yanganyije na Rayon Sport 0-0, Marine FC itsinda Etoile de L'Est 2-1 naho Musanze FC inganya na Etincelles 1-1.

Gusa kuri uyu wa Gatatu nabwo hari hateganyijwe indi mikino itatu yo ku munsi wa 11 wa shampiyona. Umukino wabanjirije indi ni umukino APR FC yari yakiriyemo Espoir FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni APR FC imaze imyaka isaga ibiri n'igice nta kipe ibasha kuyitsinda hano mu Rwanda ariko icyakomezaga uyu mukino ni uko Espoir FC ariyo kipe yatsinze APR FC igihe iherukira gutsindwa hano mu Rwanda izindi kipe zikaba zarananiwe ndetse bikaba byashobokaga ko yabisubiramo.

Kuva tariki ya 25 Gicurasi 2019 ubwo Espoir FC yatsindaga APR FC ikanayitesha igikombe cya shampiyona, imyaka ibaye ibiri n'igice nta yindi kipe irabasha gutsinda APR FC muri shampiyona.

Muri uwo mukino w'amateka, APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cya Hakizimana Muhdjiri ku munota wa 61, ariko nyuma y'iminota 10  gusa Kyambade Fred yaje kwishyura iki gitego, hanyuma ku munota wa 91 Nkunzimana Sadi atsinda igitego cya 2 cyarijije abakunzi ba APR FC batari bacye kuri uwo mukino.

Usibye uwo mukino kandi aya makipe yombi umukino waherukaga kuyahuza warangiye ari igitego kimwe cya APR FC cyabonetse ku bwa burembe kuri kufura yatewe na Ombolenga Fitina mu minota ya nyuma.

Ikipe ya APR FC yari yamaze kugarura umutoza wayo Adil Mohamed wari umaze iminsi arwaye covid-19 byatumaga adatoza ariko kuri uyu munsi akaba yari mutaraga.

Ni igice cya mbere cyaranzwe n'uko ikipe ya Espoir FC itozwa na Gatera Mussa yugariraga neza ikabuza abasore ba APR FC kurema uburyo bukomeye cyane imbere y'izamu ndetse bikabahira bakananyuzamo bakagaba ibitero imbere y'izamu rya APR FC ariko bitagize icyo bitanga.

Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry'iyindi bajya kuruhuka ari ubusa ku busa. Bakiva kuruhuka mu minota ya mbere y'igice cya kabiri, Adil yakoze impinduka asohora mu kibuga Byiringiro Lague na Mugisha Gilbert maze hajyamo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick.

Aba basore binjiye bahindura umukino cyane cyane Anicet wafashije gufungura ubwugarizi bwa Espoir FC ndetse bamukoreraho ikosa ku munota wa 67' w'umukino maze APR FC ibona kufura iteretse ahantu heza cyane.

Uyu mupira waje guterwa na Ombolenga Fitina maze umuzamu wa Espoir Itangishatse jean Paul ntiyamenya uko bigenze abona inshundura zinyeganyega, maze APR FC ibona igitego kimwe.

Ikipe ya APR FC yakomeje gutura imbere y'izamu rya Espoir FC ndetse irema uburyo bwinshi ariko igitego cya kabiri kirabura ndetse n'abahungu ba Gatera Mussa bananirwa kwishyura umukino urangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Espoir FC.

APR FC yatsinze Espoir FC ku munsi wa 11 wa shampiyona(Net-photo)

Abakinnyi APR FC yari yabanjemo(Image:APR FC instagram)

Adil Mohamed yari yagarutse(Net-photo)

Ishimwe Anicet na Ombolenga Fitina bafashije APR FC cyane(Image:APR FC Instagram)