Nyuma y'imyaka 7 umugabo we apfuye yamwoherereje indabo kuri Saint Valentin

Nyuma y'imyaka 7 umugabo we apfuye yamwoherereje indabo kuri Saint Valentin

 Feb 16, 2024 - 17:11

Benshi batunguwe n’inkuru y’umukecuru witwa Diana Maver, w’imyaka 77 y’amavuko ukomeje kwakira impano z’indabyo ku munsi w’abakundana zoherejwe n’umugabo we wapfuye.

Benshi byabstangaje bibatera ubwoba, abandi bagwa mu kantu bibaza ukuntu umuntu wapfuye yohereza indabo, ariko ngo umugabo wa Diana Maver, Bwana John Maver, akiriho, yahisemo kwishyura umucuruzi w’indabo kugira ngo ajye yohereza impano ku mugore we buri wa 14 Gashyantare, Umunsi w’abakundana, ubuzima bwe bwose.

John Maver na Diana Maver, batangiye gukundana kuva bafite imyaka 16, kugeza babanye mu myaka 47 ishize kugeza ubwo umugabo we yapfaga mu Kwakira 2017, ndetse ngo kuva uwo mwaka Diana amaze imyaka 7 ahabwa impano z’indabo kugeza ubu.


Umuhungu wa Diana, Heard Maver, na we yashimangiye urukundo rwa se na nyina, maze asobanura ko se yakundaga nyina bivuye ku mutima, bityo akizera ko urukundo rushobora kubaho mu buzima busanzwe no mu rupfu.