Nyuma y'imyaka 10 Miss World Yaba igiye kongera gutaha muri Afurika

Nyuma y'imyaka 10 Miss World Yaba igiye kongera gutaha muri Afurika

 Feb 22, 2024 - 10:56

Ikinyacumi kigiye gushira nta Nyampinga ukomoka muri Afurika, wari wongera kwegukana irushanwa ry'ubwiza ku isi, gusa igisobanuro k'indirimbo Waka Waka ya Shakira, kiri guha benshi mu banyafurika ikizere, nyuma yo kuririmbwa na ba Nyampinga bahataniye iri kamba mu Buhinde.

Ese iri kamba ry'iri rushanwa ry'ubwiza ku isi ryaba rigiye kwambarwa na Nyampinga wirabura?

Ku nshuro ya 71 ibirori bya Miss world byatangiriye mu gihugu cy'Ubuhinde kuwa 18 Gashyantare, bikaba byitezwe ko bigomba kumara iminsi 21, bikazasozwa kuwa 9 werurwe, udushya ni twinshi cyane muri iyi Minsi ya iri rushanwa.

Muri ba Nyampinga 120 baturutse mu bihugu bitandukanye by'isi bahataniye iri kamba mu gihugu cy'Ubuhinde, abahagarariye umugabane wa Afurika bafite ikizere gikomeye ko kuri iyi nshuro baba bagiye kongera gutahukana iri kamba. Iki kizere Kiri kuzamuka ku bw'indirimbo ya Shakira, yagaragaye iri kuririmbwa na ba Nyampinga bari mu mwiherero.

"Waka Waka", ni amagambo akunda gukoreshwa cyane n'abahanzi, gusa Shakira we yayakurikije andi y'icyongereza, aho mu nyikirizo aba agira ati,"it's time for Africa", bishatse kuvuga ngo ni igihe cya Afurika cyangwa Abanyafurika. Iyi ni indirimbo Kandi yasohotse mu mwaka wa 2010, ikaba yari yahimbiwe igikombe cy'isi cyabereye muri Afurika y'Epfo.

Ibigugu bitatu muri Afurika nibyo bifite ba Nyampinga begukanye iri rushanwa ku rwego rw'isi. Afurika y'Epfo yo irihariye kuko ifite Aya makamba inshuro eshatu zose, iryo mu 1958, 1974, no muri 2014, iri rikaba ari ryo riheruka gutaha muri Afurika.

Misiri niyo yabimburiya ibindi bihugu muri Afurika mu 1954, naho Agbani Darego umunyanijeriyakazi, niwe mwirabura wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Word bwa mbere muri 2001.

Antigone costanda Umunyamisirikazi wegukanye ikamba rya Miss world nk'umunyafurika wa mbere mu 1954.

Agbani Darego umunyanijeriyakazi wegukanye ikamba muri 2001 nk'umwirabura wa mbere muri Afurika.

Rolene Strauss ni we munyafurika y'Epfo uheruka kuzana ikamba muri Afurika muri 2014.

Ubuhinde bwakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 71 uyu mwaka wa 2024, bwo na Venezuela, ni ibihugu bifite amakamba menshi ya iri rushanwa, inshuro esheshatu, esheshatu.