Nicki Minaj yatewe utwatsi na George Paul

Nicki Minaj yatewe utwatsi na George Paul

 Mar 6, 2024 - 20:36

Umukinnyi wa basketball muri NBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paul George, mu kiganiro n'itangazamakuru aherutse gutangaza ko mu myaka ibiri ishize yateye utwatsi umuraperi Nicki Minaj.

Umunyamerika w’icyamamare muri NBA, Paul George, yahishuye ko yanze icyifuzo cy’umuraperikazi Nicki Minaj, wifuzaga ko agaragara mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.

Umukinnyi wa Basketball George Paul yahishuye ko yateye Nicki Minaj uw'inyuma

Uyu mukinnyi Paul yahishuye  aya makuru ubwo yari mu kiganiro na ‘Padcast P’ aho yasobanuye ko hashize imyaka igera kuri ibiri cyangwa umwe Nicki Minaj amwirutseho kugira ngo age mu mashusho y’imwe mu ndirimbo ze, gusa ngo yarabyanze kubera ingengabihe y’imikino yari afite.

Byongeye kandi, yongeyeho ko n’iyo aza kwemera kugaragara muri ayo mashusho y’indirimbo ya Nicki Minaj, byari kumusaba kujyana n’umugore we Daniela.

Nicki Minaj yasabye George Paul kujya mu mashusho y'imwe mu ndirimbo ze amutera utwatsi

Paul George, uyu mukinnyi ukomeye wa basketball ukina mu ikipe ya Los Angeles Clippers, ubu amaze gutsinda amanota 22 muri iyi shampiyona ya NBA muri uyu mwaka w’imikino.