Nicki Minaj yakoze benshi ku mitima

Nicki Minaj yakoze benshi ku mitima

 Nov 20, 2025 - 16:55

Umuhanzi w’icyamamare ku isi mu njyana ya Hiphop, Nicki Minaj, yongeye kwigarurira imbaga nyuma yo gutanga ijambo rikomeye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York, aho yagarutse ku kibazo cyo kubuzwa uburenganzira bwo gusenga n’ubugome bukomeje gukorerwa Abakristo muri Nigeria.

Mu nama idasanzwe yahuje abahagarariye ibihugu bitandukanye, abayobozi b’amadini n’impuguke za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj yagaragaje ubutwari n’ijwi ritinyutse, asaba ko kurinda abayoboke b’amadini muri Nigeria bitajya bifatwa nk’inyungu za politiki, ahubwo bikwiye gufatwa nk’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Nicki Minaj yagize ati:“Nta muntu ukwiriye gutotezwa kubera idini rye, kurinda Abakristo muri Nigeria si ugutabara uruhande rumwe, ni ugutabara umuryango w’abantu.”

Nicki yakomeje asaba umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zihamye zo kwamagana ibitero, ubwicanyi n’iyicarubozo bikomeje kuvugwa muri icyo gihugu, agaragaza ko ibyo bibazo atari iby’amoko cyangwa politiki gusa, ahubwo ari ikibazo gihungabanya ubuzima bw’abantu bose.

Yanongeyeho ko uburenganzira bwo gusenga ari ihame mpuzamahanga ritagomba gukanganwa n’igitutu icyo ari cyo cyose.

Yakomeje agira ati:“Uburenganzira bwo gusenga ni uburenganzira bwa buri wese. Ugomba kuba ubasha kugaragaza ukwemera kwawe nta nkomyi".

Ijambo rya Nicki Minaj ryahise ritangira gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga, aho abantu benshi bamushimiye gukoresha ijwi rye n’icyubahiro afite kugira ngo azamure ibiganiro ku burenganzira bwa muntu muri Afurika, cyane cyane uburenganzira bw’abayoboke b’amadini muri Nigeria.

Nicki Minaj yakoze benshi ku mitima