Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru tariki 19 Gashyantare 2024 ubwo yari amaze gususurutsa abakunzi be bari bitabiriye igitaramo cyaherekeje isiganwa ry'amagare (Tour Du Rwanda) mu karere ka Huye, nibwo yagarutse kuri uyu muzingo we.
Icyo gihe Eric Senderi yatangaje ko yatangiye gukora kuri album ye izaba iriho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.
Icyakora ntiyabashije kuba yatangaza umubare w'indirimbo zizaba ziyigize dore ko yirinze kugira byinshi ayivugaho, gusa yahamije ko izajya hanze mu minsi mike kuko yari yatangiye kuyikoraho.
Kugeza ubu iminsi irabarirwa ku ntoki ngo amezi atanu yuzure nta kanunu kayo, ndetse bamwe batangiye kubifata nko kuba yarabeshyaga.
Mu kiganiro Senderi yagiranye na The Choice Live, yavuze ko album atigeze ayireka kuko akiri kuyikoraho.
Senderi yavuze ko impamvu yatinze kujya hanze byatewe n'uko yahuye n'ikibazo cy'ubushobozi buke bituma itinda kurangira, dore ko ibintu byose ari we ubyikorera nta muterankunga agira.
Yadutangarije ko iyi album izaba igizwe n'indirimbo zirindwi ariko kugeza ubu aracyari ku ya gatatu.
Icyakora nubwo akomeza kugorwa no kubona ubushobozi, avuga ko atajya acika intege kuko ari umuhanzi wavuye hasi n'ubundi nta muntu ugize icyo amufasha uretse ubufasha yajyaga abona ku bitangazamakuru bimwe na bimwe.
Ati "Nta n'umwe wigeze amfasha mu buhanzi bwanjye uretse abanyamakuru bake bangiriraga impuhwe bakamvugaho."
Kugeza ubu avuga ko ataramenya neza niba iyi album izajya hanze uyu mwaka cyangwa ikindi gihe, gusa agasaba abakunzi be ko bamushyigikira.
