Nari narabivuze! Polyvalent yavuze ku buhanuzi yaririmbye buri gusohora

Nari narabivuze! Polyvalent yavuze ku buhanuzi yaririmbye buri gusohora

 Jun 4, 2025 - 19:38

Umuraperi, Umusizi akaba n’umunyamakuru wa RBA, Polyvalent nyuma yo gushyira hanze indirimbo 'Amayeri II' yavuze ko ibiri kuba mu myidagaduro ku munsi wa none yari yarabivuze mu ndirimbo 'Amayeri I' yasohoye mu 2022, none ibyo yavuze bikaba biri gusohora.

Uyu muraperi avuga ko yabonaga inzangano n’amashyari byari batangiye icyo gihe biramutse bikomeje byazarangira bafashe indi ntera.

Ati “Ubwo nandikaga indirimbo Amayeri I, nashakaga gukebura abantu ngo bareke inzangano, amatiku n’amashyari nabonaga bitangiye ku munga imyidagaduro yacu, mbabwira ko ni bitarekera bizarangira dukubitanye amapiki, none mu Mayeri II nje mvuga ko ya mapiki turi kuyakubitana.” 

Muri iyi ndirimbo Amayeri II yakoranyye na producer Jadish, yagarutse ku byaranze imyidagaduro kuva mu 2024 kugeza mu ntangiriro za 2025, ndetse agashishikariza abantu bari mu ruganda rw'imyidagaduro gushyira hamwe no kwirinda inzangano. 

Ubwo yaganiraga na The Choice Live, Polyvalent yavuze ko iyi ndirimbo itagamije kuzura akaboze no kuzana amatiku, ahubwo ko ikigamijwe ari ugushishikariza abantu gukundana no gushyira hamwe. 

“Nashakaga kubereka  ibyabaye n’ingaruka zabyo, byatumye hari n’abari bafize icyo bamariye uruganda rwacu bafungwa abandi bakigendera,  hanyuma nkagaruka  mbakebura mbereka uko byakagenze.” 

Polyvalent yavuze ko ibiri kubera mu myidagaduro muri 2025, yari yarabivuze mu 2022

Polyvalent mu ndirimbo ye nshya yashishikarije abantu gukundana no gushyira hamwe

kanda hano urebe indirimbo AMAYERI II