Muri South Korea hashyizweho ibihembo kugira ngo abantu babane

Muri South Korea hashyizweho ibihembo kugira ngo abantu babane

 Aug 26, 2024 - 12:31

Ikibazo cy'uburumbuke cyateye Leta ya South Korea gushyiraho ibihembo by'amafaranga ku bantu bagiye kurushinga, ni nyuma y'uko umubare w'abana wagabanutse ku kigero cyo hejuru.

Koreya y’Epfo ikomeje guhangana n’uburumbuke buke kugeza aho yashyizeho uburyo bwo gutera inkunga abantu bashaka kurushinga.

Mu Karere ka Saha muri Busan, hashyizweho gahunda aho abaturage bayo bazajya bahembwa miliyoni  zirenga 60 z’ amanyarwanda ku bashaka kurushinga.

Iyi gahunda ni imwe mu ngamba zirambye zo kurwanya igabanuka ry’abaturage b’igihugu rimaze kugera ku ntera ikabije aho uburumbuke bumaze kugabanuka kugera bana 0,72 gusa ku mugore umwe.