Monster Records: Icyari studio y’amateka cyahindutse urwicundo rw’abana

Monster Records: Icyari studio y’amateka cyahindutse urwicundo rw’abana

 Jul 13, 2022 - 07:43

Mu 2016 nibwo Monster Records yinjiye ku isoko rya muzika nyarwanda. Yatangiranye na producer Fazzo wari umaze igihe akorera mu Karere ka Musanze. Nyuma Monster Records yaje guha akazi Made Beat wasimbuwe na Knox Beat ukijya kuyikoreramo. Magingo aya nta mu-producer uhakorera ku buryo buhoraho. Nonese ko iyi studio yabaye iziko ryatekewemo indirimbo zifatiye muzika nyarwanda kuri ubu amakuru yayo ni ayahe? Nonese tuyireke igende nka nyomberi?

Tariki 8 Ugushyingo mu 2016 nibwo Dj Zizou yamurikiye abanyarwanda Monster Record. Haciyemo iminsi nta producer ifite. Nyuma yaje guha akazi producer Fazzo avuye i Musanze. Kuri ubu Fazzo nta kazi afite kuko indi studio yitwa Feliz Music Empire ikorera hariya mu Gatenga (Kicukiro) baherutse gutandukana.

Dj Zizou Alpacino watangije Monster Records mu 2016 

Dukomeze kuri Monster Record yaje guha akazi Made Beat wari uvuye muri Uno Records iri hariya ku rya Nyuma (Nyamirambo) . Nigeze kuyisura nsanga bari kuyivugurura. Iyi Monster Records yari mu biganza bya Dj Zizou Alpacino umwe mu bazi neza ikibuga cy’uruganda rw’imyidagaduro. Undi muhanga mu gutunganya indirimbo wayikoreyemo ni Knoxbeat na nubu hari amakuru ava mu bantu ba hafi ye bambwiyeko rimwe na rimwe ajyayo gukorerayo. Icyokora kugeza ubu nta mu-producer uyibarizwamo ku buryo bw’amasezerano nkuko byahoze.

Producer Fazzo yahawe akazi ku ikubitiro mu 2016 muri Monster Records

Ariko ku itariki ya mbere Mutarama mu 2018 higeze gucaracara inkuru zivugako Dj Zizou ari umuyobozi wa Studio ushinzwe kwamamaza ibikorwa byayo, gushaka amasoko no kuyimenyekanisha mu itangazamakuru. Intandaro y’iyi nkuru yari ivuye ku kuba ngo Monster Records yari iya Janet umukobwa wa Maman Nicky ukina muri City Maid no mu zindi filimi. Muri icyo gihe Dj Zizou yateye utwatsi ayo amakuru. Ku itariki ya mbere Mutarama  mu 2018   Dj Zizou yagize ati:” Ayo ni amagambo, Monster record ni iyanjye bwite kandi iri mu maboko yanjye. Ntamwanya mfite wo kuvuga kuri aya makuru, kuko hari ibindi byinshi byiza bikwiye kuvugwa kuri studio bitara ibyo mumbaza”.

 

Janet byavuzweko ari nyiri Monster Records 

Jye sindajwe ishinga na nyiri studio ahubwo kuba yarahoze igakonja nibyo byatumye negura mashini yanjye ndandika

 Mbere na mbere banza ufata umwanya wawe wumve, urebe izi ndirimbo nurangiza umbwire niba twakemerako aho zakorewe hibagirana mu kanya nk’ako guhumbya.

 

Producer Made Beat akiri muri Monster Records 

Ma vie ya Social Mulla, Ndaje ya The Ben, Closer ya Uncle Austin, Meddy na Buravan, Kalibu Nyumbani (all stars), Byakubaho ya Amalon, Nyibutsa ya Adrien na Miss Dusa, Igitekerezo ya King James, Nzirikana ya Kid Gaju, Thank You ya Tom Close na The Ben, Derila ya Amalon na Ally Soudy, Ni wowe Ndeba ya Tom Close na Got it ya Safi na Meddy, Ikofi ya Bull Dog na King James, Simusiga, Isezerano za Christopher n’izindi nyinshi mwagiye mwumvamo ikirango cya Monster Records na Made Beat muri ya myaka yari ikiri mu biganza bya Dj Zizou Alpacino.

Producer Knoxbeat aracyajya muri Monster Records rimwe na rimwe 

Umushoramari witwa Jacques Twizerimana niwe waguze Monster Records arenga miliyoni 50 Frws

Umwe mu babashije kuganira n’uyu mushoramari yari yamusabye kujya azana amasoko akamuha ku nyungu kuri ya mafaranga yishyuwe n’umuhanzi (percentages). Ubwo yatembereraga muri iyi studio yasanzemo abana barimo bakina n’ibicurangisho basimbuka. Bari babiri bakiri bato ubitegereje bari mu kigero cy’imyaka 4 cyangwase 5. Byarangiye uyu mushoramari azanye abahanzi bafite amazina baje kuyireba ariko kugeza ubu nta ndirimbo irasohoka yahakorewe. Ariko rero haracyari kare buriya indirimbo ni umushinga utagira igihe runaka kuko ishobora no gukorwa imyaka 10.

 

Ubaye uzi Café Rwampala hano I Gikondo muri Kicukiro ukagenda mu  gahanda gahari k’igitaka aho karangirira (Nangumurimbo, mu Kobo) niho isigaye ikorera. Uhagiye na moto bakwishyuza amafaranga ari hagati ya 600 na 700. Ugiye n'imodoka ni iminota nka 15 uturutse aho navuze haruguru.

 

Ikizere ni ikihe ?

Iyi Monster Records nkora iyi nkuru umwe mu ba producer bayikoreyemo ntari buvuge amazina ku mpamvu z’umutekano no kurengera akazi ke yambwiyeko bari kuyivugurura ndetse ubuyobozi bwayo buri gushaka uburyo hajyaho imikorere mishya igezweho. Yanampamirijeko yaguzwe arenga miliyoni 50 Frws.

Amakosa yokamye abatangiza za Studio nta bumenyi bafite ntibanahe rugari abazi neza inguni z’ibyumba by’inzu ituwemo n’umuziki nyarwanda

 

Ni nyinshi muri studio zatangiye inkuru zikandikwa ko haje studio y’amateka igiye gutanga umusanzu mu muziki nyarwanda nyamara bikarangira tubuze irengero ry’izo nzu.

Nyinshi murazizi sindi buzirondore.

 Bipfira he?

Abashoramari bacu (nka 90%) bashora imari mu mishinga ishingiye ku marangamutima yabo. Ndetse aho guha akazi abagashoboye bashyiraho bene wabo mu rwego rwo kubaremera imirimo. Ibi ni byiza nubwo birangira ya mirimo idateye kabiri. Ubundi bagahaye akazi abazakabasha ahubwo bagafata mu nyungu bakaremera ba bene wabo mu byo bazi aho kuza mu bintu batazi. Hari studio nigeze gusura nsanga yabuze ayo kwishyura umuriro kandi uwakiraga amafaranga yari yasinze. Umushoramari twari kumwe yambwiyeko yabahaye rugari ngo birwarize none no kwishyura amafaranga y’isuku n’umutekano byarabananiye kuko bakiniye mu mafaranga ye bayatera inyoni.

Ikindi kibitera ni ukutareba niba bene iyo mishinga ariyo ikenewe.

Nibyo kubanza ukiga ikibuga ukamenya aho gushora ndetse no gushaka abantu bo gukorana bakagirana amasezerano ku buryo ibyo impande zombi zemeranyije bishyirwa mu bikorwa bitakorwa hakabaho isuzuma (audit).

Gushora imari ntibitange umusaruro biri mu bikomeje gusuzuguza uruganda rw’imyidagaduro kuko abashoramari batinya kurugana bakekako nta nyungu nyamara ababizi neza bazagane muri Country Records ya Noopja. Mperutse kumubaza ikiguzi cy’indirimbo ambwirako ari 500,000Frws. Ndatekereza uru ari urugero rwiza rwo kwigiraho. Narongeye mbaza Niz Beat na Real Beat bakorera muri One Touch bambwirako indirimbo ari 200,000 Frws. Ubu rero nta muntu ukwiriye kurenganya ishoramari rishingiye ku nzu zitunganya imiziki. Iyi nkuru ize gukebura abo bireba inatange isomo ku bifuza kuzana amafaranga mu muziki nyarwanda.

 

 Zimwe mu ndirimbo zahakorewe (Monster Records)

 

 

 Amafoto: Internet