Umunyamerika Michael Jackson wamenyekanye mu myaka yo hambere nk'umwami w'injyana ya Pop, yashyizwe ku ruhembe rw'abahanzi bitabye Imana binjije amafaranga menshi mu 2023.
Ku rutonde rwakozwe na Forbes Magazine rw'abahanzi bitabye Imana binjije amafaranga menshi muri uyu mwaka turi gusoza, byatangajwe ko uyu mugabo yinjije miliyoni 115 z'amadorari(arenga miriyari 120 ushyize mu manyarwanda).
N'ubwo Michael Jackson yitabye Imana aracyari mu bahanzi bakunzwe
Sebukwe wa Michael Jackson witwa Elvis Presley yaje ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde aho abarirwa kuba yarinjije asaga miliyoni 100 z'amadorari.
Abandi bahanzi bitabye Imana bari bafite amazina akomeye cyane bagaragara kuri uru rutonde ni nka Bob Marley ufatwa nk'umwami mu njyana ya Reggae, John Lennon na Whitney Houston.
Uru rutonde rwakozwe bahereye tariki 01 Ukwakira 2022 kugeza tariki 30 Nzeri 2023, bakaba baragendeye ku mafaranga indirimbo zacuruje, uko zumviswe, ayo zinjije mu gutanga licence ndetse n'ibindi.
Uko urutonde rwose rumeze:
Michael Jackson: 115 million
Elvis Presley: 100 million
Ray Manzarek: 45 million
Dr. Seuss: 40 million
Charles M. Schulz: 30 million
Prince: 30 million
Whitney Houston: 30 million
John Lennon: 22 million
Bob Marley: 16 million
Bing Crosby: 14 million
George Harrison: 14 million
Arnold Palmer: 10 million
Marilyn Monroe: 10 million
Michael Jackson yitabye Imana azize umutima mu 2009 i Los Angeles muri California ubwo yari afite imyaka 50.
Mu 2011 nibwo byemejwe ko uyu mugabo ashobora kuba yarishwe, ndetse Conrad Murray wari umuganga we ashinjwa kuba ariwe wagize uruhare mu rupfu rwe n'ubwo bitari ku bushake ubwo yamuteraga imiti irenze urugero, gusa kugeza uyu munsi urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe.
Bimwe mu byo uyu mugabo yakundirwaga harimo imbyino ze zitangaje
