Menya abakinnyi binjiye ku nshuro ya mbere mu bahatanira ibihembo bya Oscars 2026

Menya abakinnyi binjiye ku nshuro ya mbere mu bahatanira ibihembo bya Oscars 2026

 Jan 22, 2026 - 19:08

Abategura bakanatanga ibihembo bya sinema bya 'Oscars', bamaze gushyira hanze urutonde rw'abemerewe guhatanira ibizatangwa uyu mwaka wa 2026 ku nshuro yabyo ya 98, aho kuri iyi nshuro hagaragayemo n'abagiye kubihatanira ku nshuro yabo ya mbere.

Nk’uko bisanzwe, amazina amenyerewe nka Leonardo DiCaprio, Timothée Chalamet, Benicio del Toro na Emma Stone yongeye kugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo bikomeye ku Isi muri sinema.

Gusa icyashimishije benshi ni uko abakinnyi batari barigeze bagera ku rwego rwa Oscars bumvise amazina yabo ahamagarwa ku nshuro ya mbere, ubwo kuri uyu wa 22 Mutarama 2026 Danielle Brooks na Lewis Pullman batangazaga ababihataniye.

Michael B. Jordan yinjiye mu mateka

Nyuma y’imyaka myinshi ari mu bakinnyi bakomeye muri Hollywood, Michael B. Jordan ageze ku rwego rwo kubihatanira ku nshuro ya mbere.

Uyu mukinnyi w’imyaka 38 y'amavuko, yatoranyijwe mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza kubera uko yitwaye mu filime izwi ku izina rya “Sinners” ya Ryan Coogler, aho yakinnye nk’impanga ebyiri, Smoke na Stack. Abasesenguzi bavuze ko amahirwe ye yari yaramaze kugaragara kera mbere y’uko amatora atangira.

Jacob Elordi nawe akomeje kubaka izina

Umunya-Australia Jacob Elordi, umaze kumenyekana cyane muri sinema, nawe yinjiye mu bahatanira Oscar bwa mbere. Yatoranyijwe mu cyiciro cya 'Best Supporting Actor' kubera uko yakinnye nk’umuntu w’igitangaza (Frankenstein) muri filime nshya ya Guillermo del Toro.

Uyu musore uherutse no gutwara Critics Choice Award, akaba akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bari kuzamuka cyane.

Ku bakinnyi nka Teyana Taylor, Rose Byrne n’abandi bagaragaye ku rutonde bwa mbere. Oscars 2026 yabaye urubuga rwo kwandika amateka mashya. Kuva ubu, amazina yabo azahora aherekezwa n’ijambo “Oscar nominee”.

Ibi byiyongereye ku byiza bya Hollywood byo gutanga umwanya ku mpano nshya, bikongera icyizere cy’uko ibihembo bya Oscars bikomeza guhinduka no kwaguka mu ngeri zitandukanye za sinema.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien