Adidas igiye gucuruza imyambaro ya Kanye West ntakiranga cye kiriho

Adidas igiye gucuruza imyambaro ya Kanye West ntakiranga cye kiriho

 Nov 10, 2022 - 05:23

Uruganda rucuruza imyambaro rwa Adidas rwatangaje ko rugiye gukomeza gucuruza imyenda n’inkweto bya Kanye West ariko ititwa Yeezy.

Nyuma y’iminsi Sosiyete z’ubucuruzi zikomanyirije umuraperi Kanye West zigasesa amasezerano zari zifitanye na kompanyi ze kubera imyitwarire yari yanenzwe na benshi, uruganda rwa Adidas rusanzwe rukora rukanacuruza imyambaro rwatangaje ko rugiye gusubukura imikoranire n’uyu muhanzi ariko nta kirango cye [Yeezy] cyizasubira kuri iyi myambaro ye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru CNN, cyatangaje ko Adidas igiye gusubukura gucuruza imyambaro ya Kanye West mu ntangiriro za 2023 ariko ntakirango cya Yeezy kizaba kiriho ndetse nta n’ikindi kizaba cyerekana ko ari iya Kanye West.

Mu kiganiro CNN yagiranye na Harm Ohlmeyer ushinzwe umutungo muri Adidas yahamije ko imyambaro yose ya Kanye West bazakomeza kuyicuruza ariko ko nta kirango cya Kanye West kizaba kiriho.

Kanye West agiye gukomeza gukorana na Adidas ariko nta Yeezy brand izajya igaragara ku myambaro ye.

Adidas yari yahagaritse imikoranire na Kanye West mu kwezi kwa Ukwakira 2022 nyuma y’imyitwarire mibi ubwo uyu muraperi yavugaga ku rupfu rw’umwirabura George Floyd ndetse akanavuga nabi imvugo irengera ubuzima bw’abirabura ya “Blacklivesmatter” akavuga ko ari baringa ntanicyo imaze.

Kanye West kandi yibasiye Abayahudi avuga ko ari abantu bikunda kandi bahorana itima ryo kuyobora Isi ntakindi.

Aya magambo ya Kanye West ku Bayahudi bavuga ko ari uguhembera urwango ndetse ko ari imvugo yaranze Adolf Hitler kandi byamugejeje ku kubakorera Jenoside mu myaka 1941 - 45.

Si Adidas yonyine yari yasubitse imikoranire na Kanye West kuko na Sosiyete nka Gap, Balenciaga, CAA n’izindi zasubitse imikoranire n’uyu muhanzi ndetse zo ntiziratangaza niba zizayisubukura.

Kanye West kandi yahise avanwa ku rutonde rw’abahanzi bafite miliyari y’amadorali n’ikinyamakuru Forbes Magazine gisanzwe gikora uru rutonde.

Kanye West kandi yari aherutse gutangaza ko yishyize mu kato k'iminsi 30 igihe akirwana n'ibi bigeragezo.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/kanye-west-yishyize-mu-kato-ukwezi-kose

https://www.thechoicelive.com/black-lives-matter-ni-ubutekamutwe-kanye-west

https://www.thechoicelive.com/kanye-west-ntabwo-akibarizwa-ku-rutonde-rwabafite-agatubutse