Kim Kardashian ntabwo agishishikajwe n'izina yubatse

Kim Kardashian ntabwo agishishikajwe n'izina yubatse

 Oct 25, 2025 - 13:03

Umucuruzi akaba n’umunyamideli w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kim Kardashian, yatangaje ko ashobora kureka ibintu byo gukomeza izina izina yubatse no gukomeza kwamamara kugira ngo kugira ngo akurikire neza inzozi yakoranye.

Mu kiganiro yagiranye na The Graham Norton Show cya BBC, Kim yagaragaye yishimye kandi yizeye ejo hazaza he, avuga ko asigaranye ibyumweru bibiri gusa ngo asoze amasomo ye y’amategeko. Yavuze ko inzozi ze ari ukwitaba urukiko nk’umwunganizi mu by’amategeko w’ukuri.

Yagize ati:“Mfite imishinga itandukanye itegereje ko nyitangira. Mu byumweru bibiri biri imbere nzaba narangije ku mugaragaro. Ndashaka gukora nk’umwunganizi mu by’amategeko, kandi wenda mu myaka 10 iri imbere nzaba nararetse kuba ‘Kim K’ uzwi cyane, mbe umwunganizi mu nkiko.”

Kim Kardashian amaze igihe agaragaza inyota yo gukorera mu rwego rw’amategeko, cyane cyane nyuma yo gufasha mu bikorwa byo gusabira imbabazi bamwe mu mfungwa bari barakatiwe bidakwiye.

Uretse ibyo, Kim yatangaje ko mu kwezi kwa Mutarama 2026 afite gahunda yo gutangira gukina filime ye ya mbere, ndetse anateganya gusohora igice cya kabiri cy’uruhererekane rwe rwa All’s Fair.

Ibi byose byerekana ko Kim Kardashian atagifata ubwamamare nk’ikintu cy’ingenzi, ahubwo ari gutekereza kubaka izina rishya rishingiye ku bushobozi n’ubumenyi bwe mu by’amategeko.

Kim Kardashian tabwo agishishikajwe no kwamamara

Kim Kardashian ubu arajwe ishinga no gukomeza umwuga w'ubwuganizi mu by'amategeko