Khadija Kopa akomeje kwihakana ibya Diamond n'umukobwa we, yongera kwitsa ku nkwano

Khadija Kopa akomeje kwihakana ibya Diamond n'umukobwa we, yongera kwitsa ku nkwano

 Dec 12, 2023 - 16:22

Nyuma y'ibyumweru bike umuhanzikazi akaba na nyina w'umuhanzikazi Zuchu uri mu rukundo na Diamond Platnumz, atangaje ko umukobwa ari ingaragu, yongeye gutangaza ko nta cyo azi kirenze kuba Zuchu akorana na Diamond.

Umuhanzikazi akaba na nyina w’umuhanzikazi Zuchu, Khadija Kopa, yongeye kuvuga ko atazi iby’urukundo rwa Diamond Platnumz n’umukobwa we.

Khadija Kopa akomeje kuvuga ko atazi ibya Diamond Platnumz na Zuchu

Uyu mugore umwe mu banyabigwi mu muziki wa Tanzania, yavuze ko icyo azi ari uko Diamond Platnumz ari shebuja w’umukobwa we, na ho iby’urukundo ngo byo azabimenya ari uko Diamond Platnumz yagiye gutanga inkwano.

Ubwo yaganira n’ibinyamakuru by’iwabo muri Tanzania, yagize ati:”Njye ibyo bintu by’abakunzi muba muvuga ntabyo nzi! Icyo nzi ni uko Diamond Platnumz ari umukoresha w’umukobwa wanjye.”

Diamond na Zuchu ntibasiba kwereka isi ko bakundana, gusa Khadija na we ntasiba kubihakana

Diamond Platnumz na Zuchu ntibasiba kugaragaza ko bakundana, icyakora Khadija Kopa na we nta siba kubihakana, ndetse akenshi akunze kwitsa ku kibazo cy’inkwano.