Kanye West abajura bamucucuye

Kanye West abajura bamucucuye

 Mar 16, 2024 - 18:42

N'ubwo umuraperi Kanye West yatangiye umwaka icyo akozeho cyose kiba zahabu by'umwihariko mu muziki, gusa mu bucuruzi hajemo igisitaza nyuma y'uko abajura basuye iduka rye bakamucucura.

Itsinda ry’abakozi bakorana  n’umuhanzi  Kanye West, ryatangaje ko bibwe imyenda ifite agaciro karenga miliyoni y’amadolari,  mu bubiko bw’imyenda ya ya Yeezy buherereye I Las Angeles muri Amerika.

Abajura bateye iduka rya Kanye West biba imyenda isaga ibihumbi 60

Ibi byatangajwe n’uhagarariye abakozi mu kigo cya Yeezy, Milo Yiannopoulos, aho yabwiye Tmz ko abakozi bavumbuye ko imyenda myinshi ya ‘Yeezy GAP’ yaburiwe irengero mu bubiko bw’icyo kigo mu minsi yashize, aho yavuze ko hibwe imyenda igera ku 60,000, ifite agaciro miliyoni 1.2 mu madorari.

Byongeye kandi, Yiannopoulos yasobanuye ko itsinda rye ry’abakozi batazi aho imyenda yagiye, gusa bakaba bahamya ko bibwe nyuma yo kubona konti y’umufana wa Kanye West ugurisha imyenda ya Yeezy GAP ku madolari 20 gusa.

Kanye West hibwe imyenda ifite agaciro karenga miliyoni n'ibihumbi 200 by'amadorari 

Icyakora, Yiannopoulos yatangaje ko bamaze kumenya umwe mu bajura bagize uruhare mu bujura, bityo akazafatanya na polisi mu iperereza.