Ibitaramo bya Kendrick Lamar na SZA byanditse amateka mashya muri Hip Hop

Ibitaramo bya Kendrick Lamar na SZA byanditse amateka mashya muri Hip Hop

 Nov 13, 2025 - 18:59

Ibitaramo bya Kendrick Lamar na SZA byitwa “Grand National” byanditse amateka mashya nyuma yo gukusanya amafaranga arenga miliyoni 332.1 z’amadolari kuva cyatangira muri Mata uyu mwaka. 

Nk’uko byatangajwe na Kurrco, iyi ni yo tour ya Hip Hop yinjije amafaranga menshi kurusha izindi zose mu mateka.

Iyi tour yatangiriye mu mujyi wa Minneapolis, Minnesota, aho igitaramo cya mbere cyabo cyaciye agahigo nk’icyinjije amafaranga menshi mu mateka y’ibitaramo bya Hip Hop, arenga miliyoni 9.1 z’amadolari, bivuye mu bafana 47,354 bitabiriye.

Grand National Tour izasozwa ku itariki ya 14 Ukuboza 2025, aho hazabera ibindi bitaramo muri Australia, umuhanzi ScHoolboy Q nawe akazifatanya nabo nk’umushyitsi wihariye.

Kugeza ubu, iyi tour ikomeje kwandika amateka no kwerekana uko injyana ya Hip Hop ikomeje guhindura isura y’isi y’imyidagaduro, ikazamura urwego rw’abahanzi n’imyidagaduro muri rusange.