AMAFOTO: Kim Kardashian yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga

AMAFOTO: Kim Kardashian yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga

 Apr 2, 2023 - 03:40

Umunyamideri Kim Kardashian yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mafoto yasangije abamukurikira kuri izo mbuga.

Ku wa 31 Werurwe 2023, nibwo uyu munyamideri Kim Kardashian yari yatembereye ku mucanga, maze ahafatira amafoto yavugishije imbaga y'abamukurikira.

Kardashian akaba yari yagiye ku mucanga kuri Malibu ku nyanja ya Pacific ho muri Los Angeles- California, hamwe n'umutoza we Senada Greca.

Ku bw'ibyo, Kim Kardashian akaba yari yambaye imyenda yo ku mazi[Bikin] ifite ibara rya pink ndetse iryo bara rikaba risa nk'iry'inzu ye y'imideri ya SKIMS aheruka gushyira ku isoko.

Kim Kardashian ari ku mucanga kuri Malibu 

Kim w' imyaka 42 akaba azwiho gutembera cyane ku mucanga, dore ko no mu cyumweru cyashize yari yagiye ku mucanga wo muri Boston.

Nubwo Kim Kardashian akunda gutemberera ku mucanga, bamwe babifata nk'aho ari ukubera ko afite amafaranga menshi yo gutakaza, nyamara harimo no kuba azi gutegura ibihe bye, akagira iby’akazi, umuryango ndetse no kwiyitaho.

Nta kabuza uyu munyamideri ari kuryohereza abakunzi be, nyuma y'uko avuye kureba imikino y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Uburayi mu minsi yashize.

Kim Kardashian amafoto ari ku mucanga yongeye kuvugisha benshi