Ibiri kubera muri Nigeria byatumye benshi bikoma Ayra Starr

Ibiri kubera muri Nigeria byatumye benshi bikoma Ayra Starr

 Jun 17, 2025 - 08:44

Mu gihe muri Nigeria hakomeje kubera ubwicanyi buri guhitana ubuzima bwa benshi, umuhanzikazi Ayra Starr we akomeje gushinjwa kwigira ntibindeba ku biri kuba bitewe n'amagambo yatangaje.

Byose bijya gutangira byahereye kuri X, ubwo umwe mu barukoresha batangaga igitekerezo ku mashusho Ayra Starr yari yashyizeho ari kuririmba indirimbo ye, akabwira ko ibyo atakabaye aribyo ari gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yamubwiye ko yakabaye ashyiraho ubutumwa bwamagana ubwicanyi buri kubera muri Leta ya Benue, kuko ari umuntu ufite ijwi rigera kure.

Ayra Starr mu kumusubiza yagize ati "Ntabwo turi mu cyumba kimwe."

Ni ubutumwa butashimishije benshi, bituma batangira kumutera amabuye bamushinja kwigira ntibindeba muri gahunda zo gushakira igihugu umutekano. Bamwe bavuga ko atagakwiye kuguragaza ko ibiri kuba bitamufasheho kuko nubwo bitari kuba ku muryango we, ariko bishobora kuba biri kugenderamo abafana be.

Mu gihe abantu bakomeje kumutera imijugujugu, Ayra Starr yaje kunyura kuri X ye yiyama abakomeje kumwibasira bamwita umunyamafuti, abasaba kumuha agahenge.

Ati "Nta kintu nshobora gukora cyangwa kubwira abantu bahora iteka bashaka kunenga cyangwa badashaka kunyumva buri gihe. Mwabonye umunyamafuti? Mwite ku bibazo bikomeye ngewe mumveho."

Ubu bwicanyi buri kubera muri aka gace ka Benue hagati y'aborozi n'abahinzi, bwatangiye kuva muri Gicurasi 2025, aho kuri ubu abasaga 200 bamaze kuhasiga ubuzima.

Ubu bwicanyi bwatangiye ubwo habagaho kutumvikana hagati y'abahinzi n'aborozi, aho abahinzi bashinja aborozi kubangiriza imyaka bakayishyira amatungo yabo ndetse bakaboneshereza.

Icyakora Perezida w'iki gihugu, Bola Tunubu yasabye ko ubu bwicanyi buhagarara vuba na bwangu kuko bikomeje gufata intera.

Ayra Starr arashinjwa kwigira ntibindeba muri gahunda zo gushakira igihugu umutekano 

Ayra Starr yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kumuha agahenge