Element ahataniye ibihembo bitatu muri Uganda

Element ahataniye ibihembo bitatu muri Uganda

 Oct 16, 2025 - 21:01

Umuhanzi akaba n’utunganya umuziki w’Umunyarwanda, Element Eleéeh, ari mu bahatanira ibihembo bikomeye bya Iconic Awards 2025 bizabera mu mujyi wa Kampala muri Uganda, ku itariki ya 18 Ukuboza 2025.

Element, uzwi cyane mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye bo mu karere nka Bruce Melodie, Kenny Sol, Chriss Eazy n’abandi, ari guhatana mu byiciro bitatu bikomeye birimo: Iconic Producer of the Year, Iconic Video of the Year (indirimbo Tombe), Iconic Song of the Year (indirimbo Tombe).

Indirimbo Tombe, ari nayo yamuhesheje aya mahirwe, ni imwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane muri uyu mwaka, ikigaragara ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo atandukanye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi bihembo bya Iconic Awards bigamije gushimira abahanzi, abatunganya umuziki n’abahanga mu by’imyidagaduro bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki w’akarere.

Element ni umwe mu batunganyirizamuziki bari gufasha cyane mu kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda, aho ibikorwa bye byatangiye no kumenyekana mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Aramutse atsindiye ibi bihembo, byaba ari indi ntambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, ndetse bikaba byakongera kuzamura izina rya Element ku rwego mpuzamahanga.

Element ahataniye ibihembo bitatu muri Uganada